Sekamana Yannick ni we Munyarwanda utangira kurushanwa muri Jeux Olympique

Kuri uyu wa mbere tariki 30/7/2012, Sekamana Uwase Yannick Fred ukina umukino wa Judo mu batarengeje ibiro 73, ni we Munyarwanda wa mbere uza gutangira amarushanwa mu mikino Olympique ibera mu Bwongereza.

Sekamana araza gukina n’umukinnyi w’umunya-Brezil mu ijonjora ry’ibanze, yamusezerera agakomeza mu kindi cyiciro.

Mu bandi Banyarwanda bari mu mukino Olympique bakina ku giti cyabo, Jackson Niyomugbao ukina umukino wo koga azarushanwa ku wa kane tariki ya 02/08/2012, naho Alphonsine Agahozo na we ukina umukino wo koga mu bakobwa akazarushanwa kuwa gatanu tariki 03/08/2012.

Niyomugabo na Agahozo bombi bazaba basiganwa mu mazi intera ya metero 50 aho buri wese abarirwa amasegonga yakoresheje (nage libre).

Bamwe mu Banyarwanda bitabiriye Jeux Olympique: Robert Kajuga, Jean Pierre Mvuyekure, Alphonsine Agahozo na Fred Yannick Uwase Sekamana
Bamwe mu Banyarwanda bitabiriye Jeux Olympique: Robert Kajuga, Jean Pierre Mvuyekure, Alphonsine Agahozo na Fred Yannick Uwase Sekamana

Mu basiganwa ku maguru, Robert Kajuga ni we uzabanza gukina ku wa gatandatu tariki 04/08/2012 aho azasiganwa metero 10.000; Claudette Mukasakindi akazasiganwa kilometero 42 (marathon) ku cyumweru tariki 05/08/2012 naho Jean Pierre Mvuyekure na we akazasiganwa marathon tariki 12/8/2012.

Mu gusiganwa ku magare, Niyonshuti Adrien, kapiteni w’abakinnyi b’u Rwanda bari i London, azasiganwa mu kuzamuka imisozi (Mountain Bike) ku cyumweru tariki 12/8/2012. Kugeza ubu yavuye mu Bwongereza ajya kwitoreza mu Busuwisi ndetse no mu Butaliyani akazagaruka i London ku wa mbere tariki 06/08/2012 yitegura gisiganwa.

U Rwanda kandi ruzanitabira imikino paralympique ikinwa n’abamugaye yo ikazakinwa kuva tariki 29/8 kugeza tariki 9/9/2012. Muri icyo cyiciro u Rwanda rufitemo ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball, abakinnyi Muvunyi Herimas na Theoneste Nsengimana basiganwa ku maguru mu rwego rw’abamugaye na Hakizimana Theogene uterura ibiremereye mu rwego rw’abamugaye.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IMFURA XACU TUZIFURIJE AMAHIRWE MASA BAZATAHUKANE INTSINZI DOREKO TWIYEMEJE GUTSINDA ARI NK’UMUCO!

GOOD LUCK.

JUSTICE yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka