Ikibazo cy’imvura nyinshi gihangayikishije Abanyarwanda bagiye mu mikino Olympique i London

Abakinnyi b’u Rwanda bakina imikino itandukanye bagiye mu mikino Olympique, igomba gutangira ku wa Gatanu tariki 27/07/2012 i London mu Bwongereza,baravuga ko bahanganye n’ikibazo cy’ikirere kirimo imvura nyinshi n’umuyaga batari bamenyereye.

Kugeza ubu bakomeje kwitegura neza iyo mikino ari nako bagerageza guhangana n’ikibazo cy’imvura n’umuyaga biri mu mugi wa London uzaberamo iyo mikino, nk’uko Fidele Kajugiro ushinzwe itangazamakuru muri Komite Olympique y’u Rwanda, wajyanye nabo abitangaza.

Yagize ati: “Ubu dutangiye kugenda tumenyera imvura n’umuyaga buhoro buhoro. Ino buri kanya haba hagwa imvura ivanze n’umuyaga ku buryo kwatwe tutahamenyereye usanga tuba twifubitse, ariko abandi bahamenyereye uba ubona ari ntacyo bibabwiye ubuzima bukomeza nta kibazo”.

Mu gihe bakomeje kumenyera ikirere ni nako bakomeje imyitozo, kuko ku wa Gatanu tariki 20/7/2012, abakinnyi bose bavuye mu gace kitwa Bury St Edmunds aho bari bamaze ibyumweru bibiri bakora imyitozo.

Ubu bari mu burengerazuba bw’umugi wa London ahitwa Stratford aho bazacumbika (Village Olympique) mu gihe cy’imikino nyirizina.

Kajugiro atangaje ko abakinnyi bose bamaze kuhagera, uretse Adrien Niyonshuti ukirimo gukora imyitozo mu gusiganwa ku igare, akazahabasanga mu ntangiro z’icyumweru gitaha.

Mu bakinnyi b’u Rwanda bagiye, hiyongereyeho Jackson Niyomugabo ukina umukino wo koga. N’ubwo atari yarabashije kubona itike yo kuzakina iyi mikino, azajya i London ku butumire bw’abateguye iyi mikino, agomba kugerayo mu ntangiro z’icyumweru gitaha.

Niyomugabo niwe Munyarwanda wenyine uzaba ari muri iyi mikino ya London wakinnye imikino Olympique iheruka yabereye i Beijing mu Bushinwa muri 2008.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka