Basketball U18: Imikino y’akarere ka Gatanu yatangiye i Kigali muri iyi Wikendi
Imikino ya Baketball ihuza amakipe y’ibihugu yo mu karere ka Gatanu mu rwego rw’abatarengeje imyaka 18 mu bahungu no mu bakobwa, iratangira i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21/07/2012 kuri Stade ntoya i Remera.
Iyi mikino yagombaga kumara icyumweru ariko izakinwa iminsi ibiri gusa, nyuma y’aho mu makipe y’ibihugu atandatu yagombaga kwitabira irushanwa, Kenya n’u Rwanda mu bahungu no mu bakobwa niyo yonyine yemeye kuryitabira, mu gihe hari hateganyijwe kwitabirwa n’ibihugu 12.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), buvuga ko byanze bikunze irushanwa rigomba kuba aho u Rwanda na Kenya mu bahungu no mu bakobwa bazakina imikino ibiri hagazi yayo.
Umukino wa mbere mu bakobwa ugomba kuba ku wa Gatandatu saa munani, naho uw’abahungu ukaba saa Kumi n’imwe, aho ugomba gukurikira umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iyo mikino ugomba kuba guhera saa kumi z’umugoroba.
Aya makipe azongera akine imikino ya kabiri ku Cyumweru tariki 22/07/2012, saa Munani mu bakobwa na saa Kumi mu bahungu.
Ikipe izatsinda mu mikino yombi mu bahungu no mu bakobwa, izahita ibona itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Mozambique mu bahungu ndetse na Senegal mu bakobwa.
Kugeza ubu amakipe y’u Rwanda yiteguye neza, kandi intego ni ukubona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, nk’uko Kalima Cyrille, Umutoza w’ikipe y’abahungu wungirije akaba anakurikirana ikipe y’abakobwa yabitangaje.
Yagize ati: “Kugeza ubu nta kibazo gihari mu makipe yombi, abakinnyi bose barahari kandi bameze neza. Twatangiye abakinnyi batarahuza neza mu mikinire, ariko ubu nyuma y’aho twakiniye imikino ya gicuti itandukanye byatumye dukosora amakosa yakorwaga ku buryo ubu ikipe yiteguye kwitwara neza mu irushanwa kandi tukabona amatike yo kujya mu gikombe cya Afurika”.
Pascal Karekezi, Kapiteni w’ikipe y’abahungu, avuga ko n’ubwo haje igihugu cya Kenya gusa ari nacyo cyari gitinyitse mu yandi makipe yose yagombaga kwitabira iri rushanwa, bayiteguye neza kandi kuba ariyo yonyine bazakina nayo ngo bizatuma bakinana imbaraga zose bafite maze babone itike yo kujya mu gikombe cya Afurika.
Ubu ni ubwa kabiri u Rwanda rwakira imikino y’akarere ka gatanu mu rwego rw’abatarengeje imyaka 18 mu bahungu, kuko bwa mbere byari muri 2010 u Rwanda rubona umwanya wa Gatandatu, ariko ni ubwa mbere rwakiye kandi rukanitabira iyi mikino mu rwego rw’abakobwa.
Theoeneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|