CECAFA: APR FC irakina na Atletico kuri uyu wa kabiri
APR FC ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup irakina umukino wayo wa kabiri kuri uyu wa kabiri tariki 17/07/2012 na Atletico y’i Burundi guhera saa saba za Kigali kuri Stade y’igihugu i Dar Es Salaam ahari kubera iyi mikino.
APR FC ya mbere mu itsinda kugeza ubu, igiye gukina uyu mukino ihagaze neza kuko mu mukino wayo wa mbere yanyagiye Wau Salaam yo muri Soudan y’Amajyepfo ibitego 7 ku busa.
Gusa benshi mu basesengura umupira w’amaguru basanga APR FC itahita yumva ko ikomeye, dore ko Wau Salaam ari ikipe nshya itamentereye amarushanwa, ndetse ikaba ikomoka mu gihugu gishya ku isi.
Umukino uhuza APR na Atletico ni wo uza kugaragaza isura ya APR FC muri iyi CECAFA, kuko nibwo iraba ihuye n’ikipe ikomeye. Mu mukino wayo wa mbere Atletico yatsinze Young Africans ibitego 2 ku busa imbere y’abafana bayo kandi yari mu makipe ahabwa amahirwe yo kongera kwegukana igikombe nk’uko yabigenje umwaka ushize.
Nyuma y’umukino wahuje APR FC na Wau Salaam, umutoza wa APR FC yari yavuze ko agiye kuruhura abakinnyi be kugira ngo bategure neza umukino wa Atletico bityo bazakine ari nta munaniro banone uko bayisatira.
APR FC aifite ibikombe bitatu bya CECAFA, ni ikipe ifite abakinnyi bakomeye kandi benshi b’abanyamahanga bakomoka hirya no hino ku isi, ikaba kandi ifite bamwe mu bakinnyi ku giti cyabo bashobora gufata icyemezo mu kibuga bakaba bashaka igitego umwanya uwo ariwo wose.
Kugeza ubu Lionel Saint Preux ukomoka muri Haiti, Kapiteni wa APR Olivier karekezi na Ndikumana Seleman bagaragaje ko ari abakinnyi bashingirwaho mu gushaka ibitego ku buryo bashobora kuza kugora ba myugariro b’ikipe ya Atletico.
Abo basore bose uko ari batatu babashije gutsinda ibitego bitanu mu mukino bakinnye na Wau Salaam ibindi bibiri bitsindwa na Mugiraneza Jean Baptiste na Mubumbyi Bernabé.
Atletico ni ikipe ifite abakinnyi badafite amazina azwi muri aka aka karere, ariko bakina umupira mwiza, bashyize hamwe kandi bihuta, ku buryo buri umwe muri bo ashobora gutungurana akaba yabona igitego.
Didier Kavumbagu, unakina mu ikipe y’igihugu y’Uburundi, ni umwe mu bakinnyi bo kwitonderwa, kuko ari we watsinze ibitego bitunguranye ubwo yatsindaga Young ibitego bibiri ku busa ku munota wa 80 ndetse no ku munota wa 94 ari nawo wari uwa nyuma w’umukino.
Muri iri tsinda kandi Young iza kuba ishaka kongera kugarurira icyizere abafana bayo nyuma yo kwitwara nabi mu mukino ubanza, irakina na Wau Salaam guhera saa cyenda zo mu Rwanda, imikino yombi inyura kuri SS9 ndetse no kuri RTV.
Kugeza ubu APR ni yo ya mbere mu itsinda n’amanota atatu kuri atatu, ikurikiwe na Atletico nayo ifite atatu ariko ikurikira APR kuko yo izigamye ibitego byinshi. Young iri ku mwanya wa gatatu nta nota ifite ariko ifite umwenda w’ibitego 2, naho Wau Salaam ikaza ku mwanya wa kane nta nota ifite ariko ifite umwenda w’ibitego 7.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|