Nirisarike na Usengimana ntibakina umukino wa Mali kubera imvune

Kubera imvune, ba myugariro b’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 Salomon Nirisarike na Faustin Usengimana ntabwo bazagaragara mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika uhuza u Rwanda na Mali kuri iki cyumweru tariki 29/07/2012.

Usengimana Faustin usanzwe akina mu Isonga FC yagiriye ikibazo cy’imvune mu mukino wa gicuti wahuje u Rwanda na Nigeria ku wa kabiri tariki 24/7/2012, akaba yaravunitse mu gice cya mbere cy’uwo mukino u Rwanda rwatsinzemo igitego kimwe ku busa.

Salomon Nirisarike we yavunikiye mu mukino wa shampiyona ubwo yakiniraga ikipe ye ya Royal Antwerp yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

Gusa uyu musore yari afite icyizere cyo kuzakina uyu mukino, kuko mu kiganiro twagiranye nawe ku rubuga rwa facebook yatubwiye ko yamaze koroherwa ndetse yanakoraga imyitozo, ariko bigaragara ko umutoza Richard Tardy atamukoresha kuko amaze iminsi yaravunitse kandi umukino ugomba kuba mu gihe ataramera neza.

Salomon Nirisarike.
Salomon Nirisarike.

Undi mukinnyi wari wavunikiye mu mukino w’u Rwanda na Nigeria ni Nsabimana Eric ariko amakuru dukesha Mashami Vincent umutoza wungirije, Ngo Nsabimana yarakize ndetse akaba amaze iminsi ibiri akora imyitozo.

Kuba ikipe y’u Rwanda U20 iza kuba idafite Nirisarike na Usengimana basanzwe bakina inyuma hagati (central defense), Mashami Vinvent umutoza wungirije, yatubwiye ko bagerageza kubyitwaramo neza bakahakinisha Patrick Umwunegeri usanzwe akina muri Kiyovu Sport.

Mashami yavuze ko aba basore bakina inyuma bazaba barakize neza nyuma y’ibyumweru bibiri ubwo bazaba bakina na Mali mu mukino wo kwishyura izabera i Bamako muri Mali tariki 12/8/2012.

Umutoza mukuru w’Amavubi U20 Richard Tardy avuga ko yizeye gutsinda Mali kuko yayiteguye neza ndetse anatsinda Nigeria nk’ikipe y’igihangange mu mupira w’amaguru muri Afurika kandi ngo ifite umukino umeze nk’uwa Mali.

Ikipe y’u Rwanda U20 imaze iminsi yitwara neza kuva yatangira urugamba rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Algeria umwaka utaha.

Faustin Usengimana.
Faustin Usengimana.

Iyi kipe yiganjemo abakinnyi bakinnye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique, ku ukubitiro ry’aya amajonjora yasezereye Namibia iyitsinze ibitego 4 kuri 1 mu mikino ibiri.

Iyi kipe kandi yakinnye imikino ya gicuti maze itsinda Etincelles ibitego 4 ku busa, itsinda Tanzania ibitego 4 kuri 1 mu mukino ibiri, ikaba iherutse gutsinda Nigeria igitego kimwe ku busa.

Umukono w’u Rwanda na Mali urabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo naho uwo kwishyura ube nyuma y’ibyumweru bibiri muri Mali.

Ikipe izarokoka hagati y’u Rwanda na Mali izakina na Zambia imikino ibiri mu cyiciro gikurikiyemo ari nacyo cya nyuma aho ikipe izatsinda izabona itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Algeria umwaka utaha.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka