Capello wahoze atoza Ubwongereza, yasezeye muri iyo kipe ‘Three Lions’ kubera ko ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA), ryategetse ko uwari kapiteni w’ikipe y’igihugu, John Terry, yamburwa igitambaro cya kapiteni kubera irondaruhu ryamuvugwagaho.
Nyuma yo gusezera mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, Capello yari yatangaje ko ashobora gusezera mu byo gutoza umupira w’amaguru, ariko ngo amafaranga menshi Uburusiya bwamwemereye ari mu byatumye yisubiraho; nk’uko Dailymail dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Capello wahembwaga miliyoni 6 z’ama-pounds mu ikipe y’Ubwongereza, yongereweho miliyoni 1,8 kugira ngo yemere gutoza Uburusiya buri ku mwanya wa 13 ku isi, akaba yasabwe kuzajyana ikipe yabo mu gikombe cy’isi kizabera muri Brezil muri 2014.
Umutaliyani Capello w’imyaka 66 ategerejwe mu Burusiya muri icyi cyumweru kujya gushyira umukono ku masezerano yemeranyijwe nabo, akazaba aherekejwe n’umunyamategeko we akaba ari n’umuhungu we witwa Pierfilippo.

Capello asimbuye Dick Advocaat wasezeye gutoza ikipe y’Ubusiya nyuma yo gusezererwa itarenze umutaru mu gikombe cy’uburayi cyaberaga muri Ukraine na Pologne.
Umukino wa mbere Capello azatoza, ni uwa gicuti uzahuza Uburusiya na Cote d’Ivoire tariki 15/08/2012, nyuma akazatangira gutoza mu mikino yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brezil muri 2014.
Uburusiya buri mu itsinda rigizwe na Irlande y’Amajyaruguru bazakina tariki 07/09/2012, bari kumwe kandi na Portugal, Azerbaijan ndetse na Luxemburg.
Nyuma yo kwemera gutoza iyo kipe Capello yagize ati, “Ndishimye cyane kuko Uburusiya ni igihugu cyiza, kandi ndizera ko ibyo twavuganye byose bizagenda neza”.
Capello ahawe akazi mu gihe yari ahanganye n’urutonde rurerure rw’abatoza rw’abandi batoza barimo Harry Redknap, Pep Guardiola n’abandi.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|