Umuyobozi mushya w’Amagaju yiyemeje kuzayageza mu makipe ane ya mbere mu Rwanda
Umuyobozi mushya watorewe kuyobora ikipe y’Amagaju yatangaje ko muri shampiyona itaha y’icyiciro cya mbere Amagaju agomba kurangiza ri mu makipe ane ya mbere byibuze, intego kugeza ubu iyi kipe itari yabasha kugeraho.
Nyuma y’amatora yo gutora komite nshya y’ikipe y’Amagaju yabaye tariki 14/07/2012, Rugerinyange Louis watorewe kuyobora iyi kipe yasabye abagize komite nshya y’Amagaju kujya bakorana n’abatoza b’ikipe kugira ngo iyi kipe ibashe kugera ku ntego yo kuza mu makipe ane ya mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Iyi ntego ntabwo Amagaju arayigeraho na rimwe. Muri shampiyona ishize, Amagaju yaje ku mwanya wa 11.
Muri iyi nama yari yahuje inteko rusange kandi hemejwe ingengo y’imari ingana n’amafaranga asaga miliyoni 74 n’ibihumbi 191 agomba gukoreshwa n’Amagaju mu mwaka utaha.
Kabanda Jean Claude, umwe mu bagize iyi komite asanga intego bihaye itoroshye ariko ko icya ngombwa ari ugushyira hamwe. Ati “Ntabwo byoroshye kuko burya bijyana n’amikoro kandi hari n’andi makipe muri shampiyona aturusha amikoro ariko burya icy’ingenzi ni ugukorera hamwe, tugahuriza hamwe imbaraga zacu.”
Muri iyi nama kandi hemejwe umushinga w’ubuzima gatozi bw’ikipe hanemezwa ko Amagaju agomba gushakirwa ubuzima gatozi mu minsi mike.
Rugerinyange Louis asimbuye kuri uyu mwanya Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, wari waratorewe kuyobora iyi kipe ubwo yari akiri umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe ari nako gatera inkunga Amagaju.
Jacques Furaha
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe, niba bishoboka mwatugezaho komite y’ikipe amagaju yose yatowe kuwa 14/07/2012 ubwo hari habaye inteko rusange y’ikipe? Muraba mugize neza kuko dukunda Amagaju bya hatari