U20: Igitego cya Umwungeri cyatumye u Rwanda rutsinda Mali ku munota wa nyuma
Igitego cya kabiri cy’u Rwanda cyatsinzwe na Patrick Umwungeri cyatumye u Rwanda U20 rutsinda Mali ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika wabereye kuri Stade ya Kigali ku cyumweru tariki 29/7/2012.
Mali yatangiye umukino ifite ubwitange cyane ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 22 ku gitecyo cyatsinzwe na Diallo Samba.
Nyuma yo gutsinda icyo gitego ikipe ya Mali yatangiye gukina yugarira izamu ryayo cyane, mu gihe ikipe y’u Rwanda yo yasatiraga ishaka kucyishyura, ariko biranga.
Igice cya kaburi cyaranzwe no gusimbuza ku mpande zombi, cyane cyane ku ruhande rw’u Rwanda aho umutoza Richard Tardy yashakaga nibura kwishyura igitego yari yatsinzwe.
Richard Tardy yafashe icyemezo cyo gusimbuza abakinnyi bo hagati ashyiramo abasatira maze Bonnie Bayingana asimburwa na Julius Bakabulindi naho Nsabimana Eric asimburwa na Tibingana Charales.
Izo mbaraga zongerewe mu busatirizi zatumye u Rwanda rwotsa igitutu ikipe ya Mali yari yasubiye inyuma cyane kandi ikanarangwa no gutinza umukino.
Uko gusatira Mali byatanze umusaruro ku munota wa 76 ubwo Sebanani Emmanuel wari wahushije ibitego byinshi noneho yaje kuboneza umupira mu rucundura, maze agarurira icyizere bagenzi be.
Icyo gitego cyongereye imbaraga ku ikipe y’u Rwanda buri kanya ikaba iri imbere y’izamu rya Mali kuko yo yagaragazaga ko ishaka gutsinda cyangwa kunganyiriza i Kigali.
Ku munota wa 92 w’umukino, ikipe y’u Rwanda yabonye koroneri yatewe neza na Kabanda Bonfils wigaragaje muri uwo mukino, maze ayihereza neza Umwungeri Patrick wahise atsinda igitego cya kabiri cy’u Rwanda cyashimangiye intsinzi ya Tardy n’abasore be bamaze gukina imikino 8 bataratsindwa.
Nyuma y’iyo ntsinzi yabonetse ku munota wa nyuma, Umufaransa Richard Tardy yavuze ko gutsinda ikipe nka Mali iri mu za mbere zikomeye muri Afurika ari ikintu cyo kwishimira, avuga ko agiye gutegura neza umukino wo kwishyura uzaba mu byumweru bibiri.
Tardy yagize ati, « icya mbere ndashimira abahungu banjye kuko batsinzwe igitego cya mbere ariko ntibacika inteke bakomeza gushaka ibitego kandi babibonye. Ubu tugiye kubanza turebe amashusho y’uko twakinnye uyu munsi hanyuma turebe icyo tugomba gukosoramo, ubundi icyo tuzakora muri Mali ni ugushaka uko naho twahatsinda igitego kugira ngo tuzabashe gukomeza nta nkomyi ».
Mugenzi we wa Mali Moussa Kaita we avuga ko yahuye n’ikipe y’u Rwanda ikomeye, gusa ngo nabo bizeye ko mu mukino wo kwishyura bazaba bafite inkunga y’abafana babo kandi ngo bazagaragaza umukino utandukanye cyane n’uwo bakinnye i Kigali kandi bizeye kuzakomeza.
Yabisobanuye muri aya magambo : « Ndashimira ikipe y’u Rwanda n’umutoza wabo kuko bakinnye umupira mwiza kandi bafite imbaraga mu busatirizi. Ubu natwe icyo tugiye gukora, ni ugutegura neza umukino wo kwishyura izabera iwacu i Bamako, kandi natwe tuzaba dushyigikiwe n’abafaba bacu ku buryo twizeye ko nta kabuza tuzatsinda. Ndababwiza ukuri umukino tuzakinira i Bamako uzaba utandukanye cyane n’uwo mwabonye uyu munsi».
Umukino wo kwishyura uzabera i Bamako tariki 12/08/2012, aho ikipe izatsinda izahita ijya mu cyiciro cya gatatu ari nacyo cya nyuma ikazakina na Zambia, yayitsinda igahita ibona itike yo gukina igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Algeria umwaka utaha.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mutugezaho amakuru menshi kandi meza. Kigali Today mukomereze aho turabakunda cyaneeeee!