Young yatwaye igikombe guheruka nacyo cyari cyabereye muri Tanzania, yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino, dore ko wari n’uwa mbere ikinnye muri iri rushanwa kandi ikaba yari imbere y’abafana bayo.
Ibyo siko byagenze kuko Atletico yagaragaje guhuza umukino kurusha Young yaje gutsinda ibitego bibiri ibifashijwemo na rutahizamu Didier Kavumbagu watsinze ibyo bitego byombi ku munota wa 80 no kumunota wa 94.
Nubwo Young nk’ikipe iri mu rugo yakinnye neza igice cya mbere, ntiyabashije kubona igitego kuko umunyezamu wa Atletico Saidi Nduwimana yari ahagaze neza.
Igice cya kabiri cyihariwe cyane na Atletico biza kuyigirira akamaro kuko Didier Kavumbagu yaje gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 80 ku mupira wari uvuye muri Koroneri.
Nyuma yo gutsindwa icyo gitego, Young yakinwagamo n’Umunyarwanda Haruna Niyonzima, yacitse intege cyane, dore ko na bamwe mu bafana bayo batangiye kwitahira kubera kutishimira imyitwarire y’ikipe yabo, ndetse n’abafana ba mukeba wayo Simba batangira gufana cyane Atletico.
Mu minota ya nyuma Atletico yokeje igitutu Young ndetse bitanga umusaruro ubwo ku munota wa 94 Didier Kavumbagu yatsindaga igitego gishimangira intsinzi y’ikipe y’i Bujumbura.
Gutsindwa uwo mukino byongereye akazi Young igomba kuzakina na Wau Salaam ku wa kabiri tariki 17/07/2012, ikazasoza imikino yo mu matsinda ikina na APR FC ihagarariye u Rwanda, ikaba yo yatangiye irushanwa inyagira Wau Salaam ibitego 7 ku busa.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|