Umutoza ugomba gutoza iyi kipe agomba kuba yamenyekanye mbere y’uko ikipe itangira imyitozo tariki 20/07/2012; nk’uko ubuyobozi bwa Mukura bwabitangaje.
Murindahabi Olivier, umuvugizi w’ikipe ya Mukura yatangarije Kigali Today ko ikipe igomba gutangira imyitozo yarangije kwemeza uzayitoza, ati “ abakinnyi bazagaruka mu myitoza hari umutoza. N’ejo cyangwa ejo bundi dushobora kumutangaza.”

Murindahabi kandi yavuze ko ikipe yavuganye n’umutoza Da Rosa ubu utoza ikipe y’abana mu ikipe ya AS Caen yo mu Bufaransa.Uyu mutoza ngo yarangije kwemera ibiri mu masezerano bagomba kugirana ariko bakaba batari bemeranywa ku mushahara bagomba kumuha.
Mu gihe Da Rosa atari yumvikana neza na Mukura, umutoza Ruremesha niwe uri guhabwa amahirwe yo gutoza Mukura.
Ruremesha ni nawe uheruka gutoza iyi kipe mu gihe cy’ukwezi kumwe aho yayitoje mu mikino y’igikombe cy’Amahoro asimbuye umutoza Okoko.
Jacques Furaha
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Doudoune Canada Goose With an eccentricity currently estimated to be just over 1 it will never again come by.
Billig Canada Goose ladies trillium parka canada goose
michael kors handbags Ujgtubdqu
Muraho ndavuga kuri ruremesha jydwd ndemeza ko atari umutoza pe n’uwo muzungu nimwiyunvire namwe atoza abana .mukura se ni ginior da? Ariko coach munyankindi j paul azira iki ko tumuziho ubuhanga ahubwo comite ya mukura irimo padiri na kayitare nizo zamunanije. Murakoze