APR yanganyije na Atletico ariko iracyayoboye itsinda

Nubwo yanganyije ubusa ku busa na Atletico y’i Burundi mu mukino wabaye ku wa kabiri tariki 17/07/2012, APR FC iracyayoboye itsinda iherereyemo muri CECAFA Kagame Cup.

APR FC ifite ibikombe bitatu bya CECAFA byose yatwariye ku butaka bw’u Rwanda, yagiye gukina uyu mukino, n’ubusanzwe iri ku mwanya wa mbere nyuma yo kunyagira Wau Salaam yo muri Sudani y’Amajyepfo ibitego birindwi ku busa, naho Atletico yo yari yaratsinze Young ibitego 2 ku busa.

Uyu mukino warangiye ari nta kipe ibashije kunyeganyeza incundura z’iyindi, waranzwe no kubona amahirwe yo gutsinda ibitego ariko ba ruhizamu ku mpanze zombi bakomeza kuyapfusha ubusa.

Ku munota wa 21 w’umukino Atletico ikina umupira wo hasi kandi wihuta, yari ibonye igitego ubwo Didier Kavumbagu [watsinze ibitegi bibiri ku busa bwa Young], yasigaranye n’umunyezamu wa APR, Ndoli Jean Claude, ariko kuwumunyuzaho biramunanira.

APR ikinisha cyane cyane ubuhanga bwa buri mukinnyi ku giti cye, nayo yanyuzagamo ihasatira bikomeye, nko ku munota wa 32 ubwo Lionel Saint Preux yahushaga igitego cyari cyabazwe.

Igice cya kabiri nacyo cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi, ariko abanyezamu bakomeza gukora akazi kabo.

Kugeza ubu abakurikiranye uwo mukino ntibarumva neza ukuntu ku munota wa 68 Ndikumana Seleman yasigaranye n’izamu wenyine agatera umupira hejuru yaryo, kandi bwari uburyo bw’imbonekarimwe yari abonye.

Kurumba kw’ibitego no kunanirwa kubyaza umusaruro amahirwe yabonekaga byagaragaye ku mpande zombi. Atletico nayo yabuze amahirwe akomeye yo gutsunda APR FC, ubwo ku munota wa 87 Didier Kavumbagu yasigaranye n’umunyezamu Ndoli Jean Claude akananirwa kumunyuzaho umupira maze wigira hanze, ari nako umukino warangiye.

Nyuma yo kunganya na Atletico, umutoza wa APR yavuze ko muri rusange anyuzwe n’ibivuye muri uwo mukino, kuko ngo amakipe yombi yabonye amahirwe yo gutsinda ariko bikanga.

Cedric Kaze, umutoza wa Atletico we yavuze ko APR yamugoye kuyitsinda kuko ngo abakinnyi b’amakipe yombi baraziranye ku buryo amayeri ye bari bayazi, gusa nawe ngo kubona inota rimwe muri uwo mukino nta kibazo byamuteye.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda rya gatatu, Young Africans yari yatsinzwe na Atletico mu mukino ubanza, yihimuriye kuri Wau Salaam maze iyinyagira ibitego 7 kuri 1.

Ibyi bivuze ko APR FC ikomeje kuyobora itsinda rya gatatu n’amanota 4, ikaba iyanganya na Atletico ariko APR FC ikaba izigamye ibitego byinshi. Young iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 3 naho Wau Salaam ikaza ku mwanya wa kane ikaba ari nta nota na rimwe ifite.

Imikino yo muri iri tsinda izakomeza ku wa gatanu tariki 20/07/2012, ubwo saa saba Atletico izakina na Wau Salaam naho APR FC ikazakina na Ayoung guhera saa cyenda za Kigali.

Muri iri tsinda, amakipe azaba atatu ya mbere azakomeza muri ¼ cy’irangiza, naho ikipe ya 4 ari nayo ya nyuma mu itsinda ihite isezererwa.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

APR iri tayari izatwara igikombe kandi izabihera kumukino wa young iyitsinda(3-1).

Theogene KABA yanditse ku itariki ya: 18-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka