Ikipe ya Mukura VS yari igihe iri gushakisha umutoza ugomba gutoza iyi kipe nyuma y’uko Okoko Benoit wayitoje muri shampiyona ishize asezeye. Nyuma yo gusezera kwa Okoko Mukura yatojwe na Ruremesha by’agateganyo.
Murindahabo Olivier, umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Mukura yatangarije Kigali Today ko Ruremesha ariwe warangije kwemezwa nk’umutoza wa Mukura. Ati “Twarangije kumvikana n’umutoza Ruremesha Emmanuel, kuba yaba umutoza mukuru w’ikipe ya Mukura muri iyi saison itaha”.

Umutoza Ruremesha azaba yungirijwe na Ndayiragije Etienne watozaga ikipe ya Espoir ubu akaba yarangije kwerekeza muri Mukura aho aje asimbuye Nshimiyimana Canisius, wakinnye igihe kinini muri Mukura ubu akaba yari umutoza wungirije.
Si ubwa mbere Ruremesha atoje ikipe ya Mukura kuko no muri 2006 yayitoje nyuma akaza kuyivamo akerekeza mu makipe atandukanye nka ibuye FC, ATRACO FC, Rayon Sports na La Jeunesse FC .
Nyuma yo gusezererwa muri La Jeunesse umutoza Ruremesha yahise ahabwa amasezerano yo gutoza Mukura mu gihe cy’ukwezi kumwe ubwo uwayitozaga witwa Okoko yasezerarwaga. Aya masezerano yarangiye tariki 04/07/2012 ubwo hasozwaga imikino y’igikombe cy’Amahoro.
Jacques Furaha
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
@Jcques FURAHA, Brother ntago uwo mutoza RUREMESHA asimbuye yitwa OKOKO Benoit ahubwo ni OKOKO Godefrey cg Godefroid.
Thx