APR yabonye itike ya ¼ n’ubwo yanyagiwe na Young ibitego bibiri ku busa
APR FC yaje kubona itike yo gukomeza muri kimwe cya kane cy’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup aho izakina na URA, n’ubwo yari yatsinzwe na Young Africa ibitego Bibiri ku busa, mu mukino wabihuje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20/07/2012.
APR FC yari yatangiye CECAFA yitwara neza, ubwo yanyagiraga Wau Salaam ibitego Birindwi ku busa, yagiye isubira inyuma inganya na Atletico ubusa ku busa, iza no gutsindwa na Young ihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe ku mukino wa nyuma wo mu itsinda.
Muri uwo mukino APR yagaragaje umukino utanogeye ijisho, yatsinzwe igitego cya mbere ku munota wa 23, ubwo rutahizamu wa Young Said Bahanuz yacaga mu rihumye ba myugariro ba APR akabatsindana igitego cyatumye Young igarura icyizere.
Mu mukino wo gufungura nayo ntiyari yitwaye neza kuko Atletico yo mu Burundi yayitsinze ibitego Bibiri ku busa.
APR yakomeje gusatira ishakisha ibitego, ariko abakinnyi nka Karekezi, Seleman Kabange na Lionel basanzwe bazwi ho gushaka ibitego bananirwa gupfumura urukutwa rwa ba myugariro bari barinze izamu rya Young.
Said Bahanuz wigaragaje cyane muri uwo mukino, yatsinze igitego cya Kabiri ku munota wa 69, nyuma y’ikosa rikomeye ryakozwe na Johnson Bagoole watakaje umupira imbere y’izamu, Bahanuz akiwufata ntiyazuyaza awurekurira mu nshundura z’umunyezamu Ndoli Jean Claude.
Gutsindwa kwa APR byatumye irangiza mu itsinda iri ku mwanya wa gatatu, bivuze ko izakina na URA muri ¼ cy’irangiza. URA (Uganda Revenue Authority), yabaye iya mbere mu itsinda rya mbere nyuma yo gutsinda imikino yose yakinnye na Simba, Vita Club na Ports ikegukana amanota yose Icyenda.
Muri ¼ cy’irangiza kizatangira ku wa Mbere tariki 23/07/2012, Atletico y’i Burundi yarangije ari iya mbere mu itsinda, izakina na Vita Club yo muri Repuburika iharanira Demokarais ya Congo yabaye iya kabiri mu itsinda ryayo rya mbere.
Young yabaye iya kabiri mu itsinda rya mbere ikazakina n’ikipe iza kuba iya kabiri mu itsinda rya kabiri kuko imikino y’iryo tsinda irangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/7/2012, kuko imikino yose yo muri iri tsinda ariho ikinywa.
Azam FC yo muri Tanzania irakina na Tusker yo muri Kenya, kugira ngo hamenyekane izijya muri ¼ cy’irangiza, naho Simba yo muri Tanzania ikaza gukina na AS Vita Club yo muri RDC.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|