Nyuma y’akaruhuko k’iminsi ibiri kakurikiye isozwa ry’imikino ya 1/4 cya CHAN,kuri uyu wa Gatatu guhera ku i Saa kumi z’umugoroba,kuri Stade Amahoro harabera umukino wa mbere wa 1/2 cy’irangiza.


Uyu mukino wa 1/2,uraza guhuza ikipe y’igihugu ya Republika iharanira Demokarasi ya Congo,ikipe yahageze isezereye Amavubi y’u Rwanda ku bitego 2-1,ndetse na Guinea yasezereye ikipe ya Zambia kuri Penaliti 5-4.


Abakinnyi babanjemo ubwo aya mamkipe yabonaga itike ya 1/2
DR Congo: Ley Matampi,Joyce Lomalisa,Padou Bompunga,Mechak Elia,Doxa Gikanji,Heritier Luvumbu,Nelson Munganga,Merveille Bope,Joel Kimwaki,Johnattan Bolingi Mpangi,Yannick Bangala
Guinea: A. Keita, Alseny Bangoura ,I. Bangoura ,I. Soumah ,M. Thiam ,T. Camara ,I. Sankhon ,M. Youla ,Aboubacar Sylla Iyanga .D. Camara ,K. Bangoura
Undi mukino wa 1/2 cy’irangiza uteganijwe kuri uyu wa kane ku i Saa kumi z’umugoroba,ukazahuza Cote d’Ivoire yasezereye Cameroun iyitsinze ibitego 3-0,ndetse na Mali yasezereye Tunisia,umukino nawo uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|