Ikipe ya Côte d’Ivoire yari yaratsinzwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" mu mukino ufungura amarushanwa ya CHAN taliki 16/01/2016,niyo yegukanye umwanya wa gatatu w’aya marushanwa nyuma yo gutsinda Guinea ibitego 2-1.

Mu mukino wari wasifuwe n’umunyarwanda Hudu Munyemana,ikipe ya Côte d’Ivoire niyo yafunguye amazamu ku munota wa 33 w’umukino,igitego kitsinzwe na M. Youla ubwo yageragezaga guha umupira umunyezamu we maze akawuhusha agashiduka zinyeganyega.


Nyuma y’iminota ibiri gusa ku munota wa 35, Côte d’Ivoire yaje gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na G. Badié ,ndetse n’igice cya mbere kirangira ari 2-0,aho ndetse Côte d’Ivoire yari yanahushije Penaliti.
Mu gice cya kbairi cy’umukino ikipe ya Côte d’Ivoire yaje kongera guhusha indi Penaliti ku munota wa 64,maze umukino uri kugana ku musozo ikipe ya Guinea iza kubona igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Aboubacar Leo Camara ku munota wa 88.





Nyuma y’uyu mukino ni umukino wa nyuma w’aya marushanwa,aho DR Congo na Mali ziza kuba zihatanira igikombe guhera ku i Saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30).
National Football League
Ohereza igitekerezo
|