Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ya Somalia yakoze imyitozo yayo ya mbere kuri uyu wa kane yitegura guhangana n’abatarengeje 23 b’u Rwanda kuri uyu wa gatandatu kuri Stade Amahoro.
Ikipe y’igihugu ya Volleyball y’u Rwanda yatsinzwe na Cameroun amaseti atatu ku busa mu mukino wa mbere wa gicuti wabereye muri Cameroun mu rwego rwo kwitegura imikino y’akarere ka gatanu.
Umukinnyi Yves Rubasha ukina muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika aratangaza ko yishimiye kuba agiye gukinira igihugu cyamwibarutse nyuma yo gukorana imyitoze ye ya mbere n’Amavubi y’abatarengeje 23.
Ikipe ya UGB (United Generation Basket Ball) ishobora kuva muri Shampiona ya Basketball mu Rwanda nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umukino wa Basket mu Rwanda (FERWABA) basanga ryarabarenganije rikanga ubusabe bwo kwimura umukino wabo ahubwo igaterwa mpaga.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 bakomeje imyitozo yo kwitegura umukino uzabahuza na Somalia nayo y’abatarengeje imyaka 23 mu rwego rwo gushaka itike izaberekeza mu gikombe cy’Afrika.
Myugariro w’imyaka 18 ukina muri leta zunze ubumwe z’Amerika, Yves Rubasha yamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yitegura umukino wa Somalia U23 uzaba mu mpera z’iki cyumweru.
Shampiona y’icyiciro cya mbere ntikirangiye taliki ya 10 Gicurasi 2015 nk’uko byari biteganijwe, ikaba igomba kurangira taliki ya 16 Gicurasi ndetse n’imikino y’ibirarane yagombaga kuba kuri uyu wa gatatu yimuwe
Muri Shampiona ya Basketball ikipe ya Patriots ikomeje gushimangira ko ishaka kwigaranzura ikipe ya Espoir imaze iminsi yarihariye Shamiona ya Basketball hano mu Rwanda mu gihe Espoir nayo ikomeje kuyirya isataburenge.
Nyuma yo gutsindwa kwa AS Kigali n’ikipe ya Rayon Sports naho APR fc igatsinda Amagaju, ubu ikipe ya APR Fc icyizere cyo kwegukana Shampiona ni cyose mu gihe hasigaye iminsi itatu ya Shampiona.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Beach Volley yatsinze iy’u Burundi ku mukino wa nyuma mu mikino y’akarere ka 5 yaberaga i Dar-Es- Salaam muri Tanzaniya ndetse ihita inabona itike yo kwerekeza muri All Africa games.
Sitade y’akarere ka Gicumbi kimwe n’ibindi bikorwa remezo byo muri aka karere igiye gusanwa, kuko imaze kwangirika bikabije bigatuma n’ikipe ya Gicumbi FC itabasha kwitwara neza mu mikino igihe iri guhatana n’andi makipe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga butangaza ko impamvu Stade Régional ya Muhanga idacanirwa ku buryo yakwakira imikino ya nijoro, biterwa n’uko ibikoresha birimo amatara byazanywe gufasha muri iki gikorwa bihenze kubikoresha.
Umutoza w’Amavubi Johnny McKinstry yamaze gutangaza urotonde rw’abakinnyi 24 bagomba kwitegura umukino uzabahuza na Somalia mu Rwego rwo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika cy’abatarengeje 23
Shampiona y’umukino w’intoki wa Basketball iraza gusubukurwa hakinwa imikino yo kwishyura mu mpera z’iki cyumweru mu bagabo ndetse no mu bagore.
Kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru,Shampiona y’icyiciro cya mbere irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 23 aho ikipe ya APR Fc na AS Kigali zikomeje kurwanira umunsi wa mbere.
Umutoza Kayiranga Baptista w’ikipe ya Rayon Sports yiteguye kuba yakwicarana na Mukura bakaganira akaba yayidohorera ku mafaranga iyi kipe igomba kumwishyura angana na miliyoni 12 n’ibihumbi 10.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze guharaika umukinnyi wayo Sina Jerome nyuma y’igihe atagaragara mu myitozo y’iyi kipe yiteguraga umukino ugomba kuyihuza na Etincelles mu mukino w’ikirarane.
Urutonde ngarukakwezi rukorwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Umaguru ku Isi (FIFA) rwashyizwe ahagaragara kuri uyu 9 Mata 2015 rurerekana ko u Rwanda rwasubiye inyuma ho imyanya 10 ruhita ruza ku mwanya wa 74 ruvuye ku wa 64.
Nyuma y’imyaka irenga icumi ikipe y’igihugu Amavubi ihuriye mu itsinda rimwe n’ikipe y’igihugu ya Ghana "Black Stars", byongeye guhurira mu itsinda rimwe muri Tombola yabereye i Cairo mu Misiri mu cyumeru gishize
Ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) i Cairo mu Misiri, habereye tombola y’uko amakipe azahura mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) kizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2016.
Ikipe ya Rayon Sports yasezerewe n’ikipe ya Zamalek yo mu Misiri nyuma yo kuyitsinda ibitego bitandatu kuri kimwe uteranyije imikino yombi, mu gihe n’ikipe ya APR FC nayo yari yasezerewe ku wa gatandatu n’ikipe ya Al Ahly nayo yo mu gihugu ya Misiri.
Ikipe ya AS Kigali yongereye amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda ikipe ya Etincelles iyisanze i Rubavu ibitego bitatu kuri bibiri mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Aleluya Joseph, umukinnyi usiganwa ku magare w’imyaka 19 ukinira Amis Sportifs y’i Rwamagana, niwe wegukanye irushanwa rya mbere ryiswe Kivu Race. Iri rushanwa niryo rya mbere mu marushanwa 10 agize Rwanda Cycling Cup 2015 izarangira mu kwezi kwa 10/2015.
Mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’imiyoborere myiza cyiswe “Umurenge Kagame Cup”, ikipe ya Rukoma mu bakobwa yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda iya Nyamiyaga. Naho ikipe y’Umurenge wa Musambira mu bahungu itsinda iy’Umurenge wa Karama.
Rayon Sports yakoreye imyitozo ya mbere kuri Stade Amahoro mu rwego rwo kwitegura ikipe ya Zamalek mu mukino wo kwishyura uzaba kuri iki cyumweru.
Karimunda René, umwe mu bakiniye ikipe ya Rayon sports akaza no kuyibera umutoza mu bihe bitandukanye, avuga ko icyatumye ikomera mu myaka ya kera na n’ubu ikaba ari ikipe igifite izina rihambaye, ari ugutegura ikipe y’igihe kirekire, aho yakinishaga abenegihugu benshi kandi ikagira uburyo ibategura hakiri kare.
Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riravuga ko nta kirego cy’ikipe y’Amagaju FC ryigeze ryakira, mu gihe ubuyobozi bw’Amagaju buvuga ko bwatanze ikirego FERWAFA ikabusaba gutegereza igisubizo binyuze mu nyandiko ariko n’ubu butarasubizwa.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryateguye irushanwa ngarukakwezi ryiswe “Rwanda Cycling Cup” rigizwe n’amarushanwa icumi azajya aba buri kwezi.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Johnny McKinstry asanga kuba bakina n’igihugu cye cy’amavuko cya Ireland y’amajyaruguru ari ikintu cyashoboka mu minsi iri mbere.
Nyuma yo gufata icyemezo cyo kugarura Kayiranga Baptiste ku mwanya w’umutoza, Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutangariza abakunzi bayo impinduka zinyuranye.