Nyuma y’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wegukanwe na Cote d’Ivoire, ku i saa Kumi n’ebyiri ni bwo hatangiye umukino wo guhatanira igikombe,umukino wahuzaga Republika iharanira Demokarasi ya Congo na Mali.




Uyu mukino watangiye nyuma y’aho Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika Bwana Issa Hayatou yambikga umudari w’icyubahiro Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame.




Umukino watangiye ikipe ya Congo isatira,ndetse no ku munota wa 5 w’umukino Meschakh Elia aza guhusha igitego n’umutwe,gusa nyuma yaho amakipe yombi yatangiye yose gusatirana, ari nako buri kipe yavaga ku izamu rimwe indi ihagera,byaje no guha akazi gakomeye abanyezamu bombi.



Ku munota wa 28 w’umukino ,Meschakh Elia wa Congo nyuma yo gucenga myugariro wa Mali,yaje gutsinda igitego ku ishoti rikomeye cyane,maze umunyezamu wa Mali Djigui Diarra arasimbuka ariko ntiyamenya aho umupira unyuze,maze n’igice cya mbere kirangira ari 1-0

Igice cya kabiri kigitangira ikipe ya Malinyaje isa nk’iyahindiye umukino,maze nko mu minota 10 ya mbere yiharira umukino cyane,gusa ntibyaje kuyihira kuko ku munota wa 62 Meschakh Elia wari wazonze Mali cyane aza guhita atsinda igitego cya 2 cya Congo.

Ikipe ya Congo yakomeje kurusha ikipe ya Mali,maze Elia Meschakh yongera kuzamukana umupira acenga ba myugariro ba Mali,maze ahita ahereza umupira Johnattan Bolingi Mpangi,wahise atsindira Congo icya 3 nawe ku ishoti rikomeye cyane.
Nyuma yo gutsindwa igitego cya gatatu ikipe ya Mali yacitse intege bigaragara ndetse DR Congo ikomeza kuyirusha bigaragara,maze umusifuzi wa kane aza kongeraho iminota ibiri y’inyongera,iminota yashize abafana bari kubyina intsinzi maze umukino urangira ari 3-0

Abakinnyi babanje mu kibuga
DR Congo: Ley Matampi,Junior Baometu,Joyce Lomalisa,Zacharie Mpongo,Mechak Elia,Doxa Gikanji, ,Nelson Munganga,Merveille Bope,Joel Kimwaki,Johnattan Bolingi Mpangi,Yannick Bangala
Mali:Djigui Diarra.Issaka Samake,Hamidou Sinayoko,Mamadou Coulibary,Lassana Samake,Moussa Sissoko,Mamadou Doumbia,Aliou Dieng,Abdoulaye Diarra,Abdoul Karim Karim Dante,Sekou Koita

Iri rushanwa ry’Afrika rihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu "CHAN",ryakinwe bwa mbere mu mwaka wa 2009 ribera muri Cote d’Ivoire maze DR Congo iraryegukana,none yongeye kuritwara ku nshuro yayo ya kabiri ,ari nacyo gihugu cyonyine kimaze kurittwara inshuro ebyiri.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
DRC Congo you are the best. Twese turabemeye basore. Ruhago murayizi ku va ku bakinyi ku geza ku mutozo. Na bafana bose, mukomereze aho mu teze ruhago yanyu imbere.
BanyeCongo turabemeye ko muzi gutera ruhago. Congratulations to DRC , you deserved to be the champion, you were the best. Let’s learn from this experience: you don’t need western coaches to build a team. DR CONGO oyee!
BanyeCongo turabemeye ko muzi gutera ruhago. Congratulations to DRC , you deserved to be the champion, you were the best. Let’s learn from this experience: you don’t need western coaches to build a team. DR CONGO oyee!
felicitation rdc nous sommes contant vrment acause de leopart !!!!! vive africa vive rdc vive leopart!!!!!!!!
Congratulation for congolaise
Congo Irabikoze. Ndi Igoma. Igihugu Cyose Ni Celebrations Gusa, Urusaku Ni Rwose. Ibihe Byiza.
Congo irabishoje
Felicitations BA ndeko na biso les leopards de la RDC nous sommes tres cntents de votre victoire,bravooooooo.....