Mu gihe habura ukwezi kumwe ngo hatagire rimwe mu masiganwa akomeye ku mugabane w’Afurika "Grand Tour d’Algérie" ,ikipe y’abakinnyi batandatu bazaba bahagarariye u Rwanda yamaze gutangazwa.


Abo bakinnyi bazaba bayobowe na Patrick Byukusenge, hakazamo kandi Joseph Areruya wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2015, Joseph Biziyaremye wegukanye Shampiona y’igihugu ya 2015, Jeremie Karegeya, Jean Claude Uwizeye ndetse n’umukinnyi ukiri muto Samuel Mugisha.

Amasiganwa azaba agize Grand Tour d’Algérie 2016
04.03 Circuit International d’Alger
05.03 › 07.03 Tour Internationale d’Oranie
08.03 Grand Prix de la Ville d’Oran
10.03 › 12.03 Tour International de Blida
13.03 Criterium International de Setif
14.03 › 17.03 Tour International de Setif
19.03 › 22.03 Tour Internationale d’Annaba
23.03 › 25.03 Tour International de Constantine
26.03 Circuit International de Constantine
28.03 Criterium International de Blida
Team Rwanda izanakina Shampiona y’Afrika muri Maroc
Usibye iri siganwa kandi,ikipe y’u Rwanda izerekeza muri Algeria ubwo hazaba hamaze gukinwa Shampiona y’Afurika izabera muri Maroc kuva 21-26/02/2016,aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Valens Ndayisenga, Bonaventure Uwizeyimana, Patrick Byukusenge, Jean Claude Uwizeye, Joseph Areruya, Jeremie Karegeya, Joseph Biziyaremye.

Samuel Mugisha kandi na we azaba arimo akina mu batarengeje imyaka 23, naho mu bakiri bato hakazakina Fidel (Ally) Dukuzumuremyi w’i Musanze na Rene Ukiniwabo wa Rwamagana, mu gihe Jeanne d’Arc Girubuntu na we azaba ahagarariye abakobwa.

Umukinnyi Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda ntabwo azaba agaragara ku ruhande rw’u Rwanda,dore ko ubu yamaze kwerekeza mu budage mu ikipe yabigize umwuga ya Bike Aid,ikipe ndetse ahaeruka no gukinira mu marushanwa ya La Tropicale Amissa Bongo yabereye muri Gabon
Ohereza igitekerezo
|
Nibakomeze baduheshe intsinzi kuruhando mpuzamahanga banamenyekanisha igihugu cyacu kubanyamahanga bashaka kugisura.
Nibakomeze baduheshe ishema muruhando mpuzamahanga bamenyekanisha n’igihugu cyacu kubanyamahanga.
imyiteguro myiza ku bakinnyi bacu maze muzahaserukane umucyo