Abana bakina bene uyu mupira ukozwe mu birere, ari naho ukomora izina ‘karere’, ngo bagomba gufashwa no guhabwa icyizere ko ari bo bazavamo abakinnyi b’ibirangirire ku isi, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa CAF, Hicham El Amrani.
Ati:”Twese twahereye kuri karere mu midugudu iwacu, aho umwe muri twe yavagamo akaba umuyobozi, akabyitoza kugeza ageze ku rwego nanjye ubwanjye ndiho; turagerageza gufasha abakinnyi n’abayobozi b’ejo hazaza, kuko umupira w’amaguru navuga ko ari ubuzima bwa buri munsi”.

Umuryango witwa Esperence, w’urubyiruko rwiyemeje kwiteza imbere ruhereye kuri sporo, washyize hamwe abana 170 bakina karere ku Kimisagara no mu nkengero zaho, ukabatoza kuzamura impano biyumvamo zo gukina umupira w’amaguru.
Umuyobozi wa Esperance, Sewabana Victor yashingiye kuri uko gushyigikirwa na CAF ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, yizeza ko irerero ry’abakinnyi b’ejo hazaza ashinzwe, ngo rigiye gutanga abakinnyi benshi mu makipe atandukanye mu Rwanda.
Sewabana ati:”Abana bato mu byiciro byose guhera ku myaka ine kugeza ku myaka 21 bafite ubushobozi, bagiye kugira umusaruro ufatika”.

Abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, bari kumwe n’abahagarariye amarushanwa ya CHAN na CAN, Ministiri w’umuco na Sporo, ndetse na bamwe mu bakinyi mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ nka Ernest Sugira watsinze ibitego 3 muri CHAN,Emery Bayisenge watsinze igitego cyafunguye CHAN 2016,ndetse n’umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame nibo basuye abana bato bakina umupira wa karere ku Kimisagara,mu gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu taliki ya 06/02/2016..

Abayobozi batandukanye mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, basanga bamwe mu bakinnyi b’abanyafurika bageze ku rugero rw’abandi bakinnyi b’ibirangirire ku isi. Ariko ngo inzira iracyari ndende kuko inzego zitarahagurukira gufasha abakinnyi, zihereye ku bagikina karere.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|