Mu kiganiro barimo kugirana kuva mu ma saa munani kuri uyu wa 28 Mutarama 2016, Perezida Kagame yayihaye impanuro zitandukanye zishobora gutuma yitwara neza mu mukino uzayihuza na DR Congo kuri uyu wa 30 Mutarama 2015.


Yagize ati “Intsinzi yanyu kugeza ubu ni ikimenyetso cy’akazi gakomeye mwakoze ariko hari byinshi tukibakeneyeho.”
Yibukije Ikipe y’Igihugu, Amavubi, ko uko itsinda ariko akazi karushaho gukomera. Ati “Kugira ngo mugere kure birenzeho mugomba gukora cyane no kugira ikinyabupfura.”

Yakomeje agira ati “Niba ikipe yanyu idashobora kugira ikinyabupfura, umusaruro wanyu uzarangwa n’ingaruka z’uburere bubi.”


Yabwiye abakinnyi ko bafite impano bakaba bagomba kwiha intego yo kuzikoresha batizigamye kugira ngo batange umusaruro ushimishije. Ati “Nta kindi cyagombye kubashimisha uretse kugera kure hashoboka.”














Yababwiye kandi ko Abanyarwanda bose bari inyuma y’Amavubi kandi ko iyi kipe ihagarariye Abanyarwanda ikaba ikina mu izina ry’Abanyarwanda.
Ati “Buri wese ashobora gutsindwa ariko gutsindwa utakoresheje ubushobozi bwawe bwose byo si ibyo kwihanganira.”

Yabasabye kwigirira icyizere aho gushingira ku mahirwe, ababwira ko intsinzi ituruka mu cyizere cyo gutsinda umuntu aba yifitiye.

Nyuma yo guhura na Perezida wa Republika,umutoza w’Amavubi Johnattan McKinstry yatangaje ko izi ari izindi mbaraga bahawe na Perezida wa Republika,anatangaza ko bazagerageza kwitwara neza uko bashoboye.
McKinstry ati "Ni iby’agaciro gakomeye cyane kuba umukuru w’igihugu yafashe umwanya akaganira n’abakinnyi, ku giti cyabo birabongerera imbaraga mu gukomeza gutegura umukino dufite imbere"
Kapiteni w’ikipe y’igihugu Tuyisenge Jacques nawe yashimiye cyane Perezida wa Republika,avuga ko yabasabye gushyira imbaraga mu gushaka intsinzi,ndetse Kapiteni yanatangaje ko ibyangombwa byose kugira ngo batsinde babihabwa.
Tuyisenge Jacques yagize ati "Warebaga ku isura ya buri mukinnyi ubwo Perezida wa Republika yatuganirizaga,wabonaga ko buri wese hari icyo ari kumva kigiye kumufasha kuzitwara neza mu mukino dufite ku wa gatandatu,kandi ntacyo twakiwtwaza tudatsinze kuko ibisabwa byose turabihabwa kandi twitaweho nk’abantu bahagarariye igihugu"
Ikipe y’igihugu Amavubi ikaba iri gutegura umukino wa 1/4 cy’irangiza aho izaba ikina na Republika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 30/01/2016 kuri Stade Amahoro ku i Saa Cyenda z’amanywa.
Andi mafoto menshi mwayasanga kuri Flickr munyuze hano
Amafoto: Muzogeye Plaisir
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Turabashigikiye cyane kandi Imana yatumwe chan ibera murwagasabo nuko yagiraga ngo tuzishime plz nshutiza bavandimwe, Nimuze dushigikire ikipe yacu amavubi, nayo ntazadutenguhe.Amavubi oyeeeeeee
Abanyarwanda twese dufatanyije n’umukuru w’igihugu cyacu ndetse n’inshuti z’u Rwanda dushyigikiye ikipe yacu ubundi DRC tuyereke ko yabaye insina ngufi iyo igeze imbere y’u Rwanda.Ku bwanjye ndabona ari bibiri by’u Rwanda kuri kimwe cya DRC.
Turabashyigikiye
Abakinnyi bigihugu cyacu tubarinyuma bazakore ibishoboka byose dutsinde uyu mukino w’irushanwa ubundi dukomeze twiheshe agaciro n’ umubyeyi wacu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda
turashimira presida wa Repubriqua poul kagame kumpanuro nziza yahaye abakinnyi bigihugu amavubi natwe tuti tubarinyuma kdi kubera urundo imana ikunda u Rwanda nabarutuye twizeye itsinzi.amavubi oye oy!!!!
Harigihe bikunda, rimwe na rimwe bikanga,ariko kuri ubu "NO EXCUSE". Byose mwarabibonye, kandi nibinanga ntimuzabe hari imbaraga musigaranye. GOOD LUCk
basore bacu tubari inyuma twese abanyarwanda
Uwagira umugira inama nka Presida wacu, yaba agira Imana. Basore, ntimuzadutenguhe, cyane muzabikore nkuko Umusaza wacu ibye abiyoborana ubushishozi akesa Imihigo. Namwe ibyari byarananiranye, IKI NICYO GIHE./tHIS IS THE TIME.
Uwagira umugira inama nka Presida wacu, yaba agira Imana. Basore, ntimuzadutenguhe, cyane muzabikore nkuko Umusaza wacu ibye abiyoborana ubushishozi akesa Imihigo. Namwe ibyari byarananiranye, IKI NICYO GIHE./tHIS IS THE TIME.
Nanjye nku munya uba hanze nifuzako uriya mukino twazawugsinda
twishimiye impanuro pelezida wacu yatanze. abakinnyi nibashyiramo imbaraga bagakina bitanga ntibasigane burumwe akitanga ukobishoboka byanze bikunze itsinzi tuzayibona