Nyuma y’imibare myinshi ikipe ya Uganda yasabwaga ngo ibashe gukomeza muri 1/4 cy’irangiza cy’imikino ya CHAN,ntibyaje kuyihira kuko mu gihe yasabwaga gutsinda byibura uyu mukino ikaza gutegereza ko Zambia iyitsindira Mali,siko byaje kugenda kuko ahubwo Uganda yaje kunganya na ZImbabwe yari yaramaze no gusezerwa muri iyi mikino.



Ikipe ya Uganda mu gice cya mbere yatangiye isatira cyane Zimbabwe,ibifashijwemo n;abakinnyi nka Faruku Miya ndetse na Kezironi Kizito,ariko umunyezamu Mkuruva ufatira ikipe ya Zimbabwe wanitwaye neza kuri uyu mukino akomeza kubabera ibamba.
Mu gihe igice cya mbere cyaje kurangira amakipe anganya ubusa ku busa,igice cya kbniri kigitangira ku munota wa 48, William Manondo yaje guhabwa umupira asigarana n’umunyezamu gusa,maze arekura ishoti rikomeye igitego cya mbere kiba kirinjiye.
Ikipe ya Uganda yakomeje gushaka uko yakwishyura iki gitego ndetse inakora impinduka zitandukanye aho umutoza Micho yinjijemo abakinnyi nka Cesar Okhuti ndetse na Geoffrey Serunkuma maze ku munota wa nyuma w’umukino Geoffrey Sserunkuma wari wagiyemo asimbura azagutsinda igitego cy’impzamarira maze umukino urangira ari 1-1.
Mu wundi mukino waberaga kuri Stade ya Kigali,ikipe ya Mali yakinnye na Zambia yo yari yaramaze no gukatisha itike ya 1/4 ,mu gihe Mali yo yasabwaga inota rimwe muri uwo mukino cyangwa se yatsinzwa ndetse na Uganda igatsindwa ntibiyibuze gukomeza muri 1/4.

Uwo mukino nawo waje kurangira amakipe yombi anaganyije 0-0,biza gutuma Zambia izamuka ari iya mbere mu itsinda,ikurikirwa na Mali zazamukanye muri 1/4,mu gihe Zimbabwe ya 4 na Uganda ya 3 mu itsinda zahise zisezererwa mu marushanwa.
Abakinnyi babanjemo ku mikino yombi
Uganda na Zimbabwe
Uganda:
Alitho James (GK), Joseph Nsubuga, Richard Kassaga, Muwanga Bernard, Kezironi Kizito, Joseph Ochaya, Faruku Miya (Capt), Erisa Sekisambu, Ivan Ntege, Isaac Muleme and Timothy Awany.

Zimbabwe
16 T. Mkuruva ,6 H. Zvirekwi .4 L. Mhlanga .13 S. Mukatuka .5 J. Ngodzo ,12 B. Kangwa ,14 R. Manuvire ,15 N. Masuku ,7 R. Mutuma ,20 W. Manondo, 21 E. Chirambadare

Zambia na Mali
Zambia (CHIPOLOPOLO)
Jacob Banda (GK).Solomon Sakala ,Stephen Kabamba ,Christopher Munthali ,Adrian Chama ,Jack Chirwa ,Spencer Sautu ,Benson Sakala ,Patson Daka ,Chris Katongo (C) ,Cletus Chama
Mali
16 D. Diarra ,21 A. Dante .5 H. Assoko ,18 A. Dieng ,6 Sekou Diarra ,7 A. Toure ,12 L. Samake ,13 M. Sissoko ,19 A. Diarra ,9 H. Sinayoko ,23 S. Koita
National Football League
Ohereza igitekerezo
|