Ikipe y’igihugu ya Republika iharanira demokarasi ya Congo yakiniye kuri Stade ya Huye imikino itatu,imikino yakinnye ku itariki ya 17, iya 21 n’iya 25,ari nayo mikino yitabiriwe kurusha iyindi .

Bamwe mu banyehuye bavuze ko bitabiraga kureba Congo ngo bayifane kuko ari abaturanyi, bakaba barifuzaga ko batsinda. Banifuzaga ko u Rwanda na Congo byazahurira ku mikino ya nyuma, Abanyarwanda bagatsinda.


Uwitwa Désiré Ngabonziza, nyuma y’umukino wa Congo na Angola yagize ati ”Njye nafanaga Congo, ariko u Rwanda ruhari ni rwo nafana. Nyuma y’u Rwanda mfana Congo. Nifuza kandi ko aya makipe yanjye yazahurira kuri finari [umukino wa nyuma] tukabatsinda.”

Ariko Abanyarwanda ntibyabagendekeye uko babyifuzaga, kuko Congo n’u Rwanda bahuriye mu mikino ya ¼, Congo igatsinda u Rwanda ikanayisezerera mu marushanwa.
Imikino yabaye ku itariki ya 24, yahuzaga Cote d’Ivoire na Gabon yo urebye yitabiriwe na mbarwa. Icyakora, uwahuje Cameroun na Côte d’Ivoire ku itariki 30, wo witabiriwe mu rugero. Bamwe mu banyehuye bavuze ko uyu mukino baje kuwureba kuko wahuje amakipe akomeye muri Africa.



Dominique Munyentwari, nyuma y’umukino yagize ati “Côte d’Ivoire isanzwe izwiho gukina neza. Ubu ni na yo ya mbere muri Afrika. Cameroun na yo isanzwe mu myanya ya mbere, kandi aya makipe yombi yigeze guserukira Afurika mu mikino y’isi. Ntabwo nari kwitesha uyu mukino.”



Ku bijyanye no gufana, iyo Congo yabaga iri gukina, sitade Huye yasusurutswaga n’abafana b’iyi kipe, kuko umukino watangiraga babyina ukarinda urangira. Wasangaga aho Abanyarwanda bicaye badakoma, bareba umupira bitonze, bakiyamirira ari uko hari igitego kigiyemo cyangwa cyari kigiye kujyamo.
Ikipe ya Cameroun na yo yagerageje gufana, ariko mu buryo bitangana n’ubwa Kongo. Umukino wa Cameroun na Côte d’Ivoire ariko wo wafanwe cyane n’abanyarwanda bari baje kuwureba kuko wasangaga biyamira, binyuranye no mu mikino yindi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ndabona DR Congo ariyo yonyine isigaye ma kipi yo mu bihugu bya Afrika yo Hagati. Twakagombye ku yishigikira twese Abanyarwanda nyamara. Njye kiriya kihugu cya Congo rero ndacyemera ku bintu byinshi harimo no kumenya gutera ruhago. Mukomereze aho les Leopards, tubari inyuma.