Nyuma yo kuririmbwa kw’indirimbo zubahiriza ibihugu byombi,ku I Saa Cyenda zuzuye nibwo umusifuzi Daniel Frazer Bennett ukomoka muri Afrika y’epfo yari asifuye ko umukino utangira

Ku munota wa mbere w’umukino ikipe ya Congo yahise ibona koruneri ubwo bari bakimara gutanga umupira,gusa nta cyavuyemo kuko ba myugariro b’Amavubi bahise bakiza izamu.
Abakinnyi babanje mu kibuga
Amavubi: Eric Ndayishimiye, Ombolenga Fitina, Ndayishimiye Céléstin, Rwatubyaye Abdul, Emery Bayisenge, Yannick Mukunzi, Amran Nshimiyimana, Innocent Habyarimana, Sugira Ernest, Tuyisenge Jacques na Iranzi Jean Claude
DR Congo: Ley Matampi,Joyce Lomalisa,Padou Bompunga,Mechak Elia,Doxa Gikanji,Heritier Luvumbu,Nelson Munganga,Merveille Bope,Joel Kimwaki,Johnattan Bolingi Mpangi,Yannick Bangala

Ku munota wa 10 gusa w’umukino, Igitego cya mbere cya Congo cyaje gutsindwa ku ishoti rikomeye ritewe na Doxa Gikanji,umunyezamu Bakame ntiyamenye aho umupira unyuze
Ku munota wa 20 w’umukino Ernest Sugira yakoze ubwo yatangaga umupira nabi maze wifatirwa n’abakinnyi ba Congo,maze uwitwa Johnattan Bolingi Mpangi awuteye ukubita umutambiko w’izamu.
Nyuma y’aho ikipe ya Congo yakomeje gusatira cyane Amavubi,abakinnyi b’Amavubi bakomeje gukinana igihunga ari nako bakora amakosa amwe n’amwe,gusa Igice cya mbere cyaje kurangira ari igitego cya Congo ku busa bw’Amavubi
Igice cya kabiri kigitangira umutoza w’Amavubi yakoze impinduka maze akuramo Innocent Habyarimana yinjizamo Nshuti Dominique Savio waje no kubera imbogamizi ikipe ya Congo,ndetse akorerwaho amakosa menshi yagiye abyara amahirwe ku ruhande rw’Amavubi.
Ku munota wa 52 w’umukino nyuma y’aho Amavubi yari yakomeje gusatira cyane izamu rya Congo,Iranzi Jean Claude yazamukanye umupira maze ahereza Sugira Ernest wari uhagaze neza,maze ahita atsinda igitego cya mbere cy’Amavubi.


N’ubwo Amavubi mu gice cya kabiri yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda igitego ariko amahirwe Amavubi ntayabyaze umusaruro,iminota 90 y’umukino yaje kurangira ari 1-1 maze hongerwaho iminota 30.
Agace ka mbere k’iminota 15 kaje kurangira amakipe akinganya 1-1,maze agace ka kabiri kagitangira Congo yaje kubona igitego cyatsinzwe na B. Bompunga,maze Amavubi akomeza gushakisha igitego cya 2 ariko ntibyakunda,ndetse n’umukino uza kurangira ari ibitego 2 bya Congo kuri 1 cy’Amavubi.
Andi mafoto







National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Amavubi yaragerageje pee arikose ziriya oruje zigera nko kuri enye uriya musifuzi yarakwiye kwirengagiza nebula imwe
DR CONGO oyee. Rwanda bye bye. Mwagerageze uko mushoboye basore. Hariko mu sang a les Leopards ari ingwe Koko. Ibihangange bizi gutera ruhago. Abanyarwanda bose ndabasaba ko tu komeza gushigikira bene wa cu babaturanyi ba DR CONGO. DR CONGO: eloko ya makasi.
burya uburiye umubyizi mukwe ntako aba atagize #amavubi twihangane ibyiza turacyabirimo
nitwa ugirabavandimwe straton *bakomeze kd abayobozi bababe hafi bizaza gusa umutoza arashoboye kabisa mumureke ubutaha *murakoze!
AMAVUBI YIHANGANE NTAKO ATAGIZE RWOSE NTIYIGAYE NTA MUGABO BITABAHO SIGITANGAZA. BAKAME URI NTARI BYUMWIHARIKO.,RDC TUYIHAYE AMASHYI.