Mu mukino umutoza w’Amavubi yari yakoze impinduka zigera ku munani ugereranije n’ikipe yagiye ibanzamo mu mikino iheruka,u na Maroc ntibyabuza Amavubi kuzamuka ari aya mbere.

Mbere y’uko uyu mukino uba,u Rwanda rwari rwaramaze kwizera intsinzi,aho icyari kuva muri uyu mukino ntacyo byari guhindura ku mwanya wa mbere Amavubi yari ariho,mu gihe Cote d’Ivoire,Gabon na Maroc zo zakinaga zirwanira umwanya wa gatatu.




Ku munota wa 14 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Abdleghnai Maouauoi,Maroc yafunguye amazamu ndetse no ku munota wa 23 Mohamed Aziz atsinda icya 2,maze Hegman Ngomirakiza aza gutsinda icya mbere cy’Amavubi ku munota wa 26.


Mu gihe u Rwanda rwari rutangiye kwizera ko rugiye kwishyura,ku munota wa 43 w’umukino Abdleghnai Maouauoi wari watsinze igitego cya mbere yaje gushyiramo icya 4 cya Maroc maze igice cya mbere kirangira Ari ibitego 4 bya Maroc kuri 1 cy’Amavubi.



Usibye uyu mukino kandi waberaga kur Stade Amahoro,kuri Stade ya Huye naho haberaga undi mukino wasanga nk’uwo guhatanira umwanaya wa 2,aho ikipe ya Cote d’Ivoire yaje kwihererana Gabon maze iyinyagira ibitego 4-1,biza gutuma u Rwanda ruzamukana na Cote d’Ivoire muri ¼,aho amakipe yombi amenya yo bizahura kuri uyu wa mbere.
Ababanjemo:
Amavubi:Kwizera Olivier,Rusheshangoga Michel,Ngirinshuti Mwemere,Rwatubyaye Abdul,Usengimana Faustin,Bizimana Djihad,Ngomirakiza Hegman,Nshimiyimana Amran,Nshuyi Savio Dominique,Habimana Yussuf na Sugira Ernest
Maroc:Mouhamed Amine Bourkadi,Yawad El Yamiq,Abderrahim Achchakir,Brakim Nakach,Abdessalam Benjelloun,Abdessamad El Mobaraky,Abedladim Khadrouf,Abdelghani Mouaoui,Mohamed Aziz,Mohamed Oulhaj,Issam Erraki
Andi mafoto








National Football League
Ohereza igitekerezo
|
tuzagitwara
tuzagitwara maze
Ni AMASAZI amavubi nayo kubwa GATETE, KAREKEZI, NTAGANDA, MAMA ANA,,,,,,,, igikombe se bagutwara kururimi cyangwa bagiheshwa nibikorwa?. Bazi kuturongorera abana gusa ntakindi.
twizeye kuzatwara igikombe kuba twatsizwe ntacyo bitubwiye
amavubi twizeye kuzatwara igikombe Kandi turabyizeye turayizeye
Amavubi turumva ndakibazo tugomba kwegera imbere biriya ndacyo bivuze
amavubi aradusebeje pe gutsindwa nikipe yatsinzwe n’izindi
amavubi aradusebeje pe gutsindwa nikipe yatsinzwe n’izindi