Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2017 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo ku kibuga gishya umuterankunga wayo Skol yabubakiye.
Ikipe yitwa Flamengo FC y’i Burundi irasaba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) guhagarika umukinnyi wa Mukura witwa Gael bityo ntazakine Shampiyona y’u Rwanda n’andi marushanwa.
Ikipe ya APR Fc na Kiyovu Sports zamaze kumvikana ku mukinnyi Twizerimana Martin Fabrice wari waragiye muri APR Fc mu buryo Kiyovu ivuga ko butari bwemewe.
Muramira Gregoire Perezida wa "Isonga Fc" aratangaza ko kuba barafatiwe ibihano byo kutazamuka mu cyiciro cya mbere bitazabaca intege ahubwo bazakina icyiciro cya kabiri n’umurava.
Rutahizamu wa Rayon Sports Ismaila Diarra, yatangaje ko yifuza gutsindira Rayon Sports ibitego biri hagati ya 20 na 30 uyu mwaka, ni mu kiganiro kihariye yagiranye na KT Radio
Irushanwa ryitwa "Ndi Umunyarwanda" ryagombaga gutangira kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2017,bimaze gutangazwa ko ryasubitswe.
Ikipe ya APR Handball Club ikomeje imyiteguro yo kwerekeza muri Tunisia mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika mu mukino wa Handball.
Ikipe ya APR y’abakobwa, na Patriots y’abagabo zatsinze imikino y’umunsi wa kabiri mu irushanwa rya zone 5 muri Basket riri kubera muri Uganda
Nyuma y’aho ayo makipe ahuye inshuro ebyiri mu byumweru bibiri bishize, APR na Rayon Sports zishobora kongera gukina kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2017.
Nzayisenga Charlotte umukinnyi w’ikipe y’umukino w’intoki Volleyball Rwanda Revenue Authority avuga ko iyi kipe yitwara neza bitewe n’ubuyobozi bwiza bwayo.
Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2017 ni bwo irushanwa rya Carre D’as risoza umwaka w’imikino muri Volley ball ryasojwe risiga na Rwanda Revenue Athority ari zo zegukanye igikombe.
Ku munsi wa mbere wa Shampiona y’icyiciro cya mbere, Amagaju yastinze Bugesera ibitego 3-1, Rayon Sports yishyurwa ku munota wa nyuma na AS Kigali
Ikipe y’umukino w’intoki Volley ball ya Kirehe n’iya APR nizo zatsindiye kuzakina umukino wa nyuma mu bagabo mu irushanwa rya Crre D’as.
Ku munsi wa mbere wa Shampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, APR Fc yatsinze Sunrise ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Karekezi Olivier aratangaza ko ikibuga Skol yubatse bazajya bakoreraho imyitozo kizabafasha kwitwara neza no kugendera kuri gahunda ihamye.
Ikibuga cy’imyitozo uruganda rwenga ibinyobwa rwa Skol rwubakiwe ikipe ya Rayon Sports kiramurikwa kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeli 2017.
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Hamza Ruhezamihigo w’imyaka 32 yasinye mu ikipe ya Patriots.
Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda itsinze APR Fc ibitego 2-0, byari ibyishimo ku bafana, abakinnyi n’abatoza.
Ikipe ya Police yerekanye abakinnyi bashya yaguze banahabwa nimero bazajya bakinana mu mwaka w’imikino 2017/2018 ariko ubuyobozi buyisaba ko igomba kwegukana shampiyona.
Kuri uyu wa Gatatu kuri Stade ya Kigali hakomeje umukino wahuzaga APR na Rayon Sports, umukino wari wasubitswe habura iminota 27, Rayon Sports iyegukanamo intsinzi
Bimwe mu bidasanzwe bihurira ku mubare 27, ari yo minota iza gukinwa mbere y’uko umukino wa Rayon Sports na APR Fc uza gusubukurwa
Tumukunde Eugenie w’i Musanze yashinze ishuri ry’umupira ryigisha abana b’abakobwa umupira w’amaguru, gusa ngo aracyafite imbogamizi zo kugera ku ndoto ze
Ikipe ya Kiyovu Sport yatangaje ko yasinyishije Kalisa Rachid wakinaga muri MFK TOPVAR Topoľčany yo mu gihugu cya Slovakia.
Ikipe ya Etincelles yashyizeho Komite nshya, ni nyuma yo kubona umuterankunga mushya bazakorana guhera muri uyu mwaka w’imikino.
Umutoza Jimmy Mulisa arasaba abafana ba APR Fc kuza kumushyigikira kuri uyu wa Gatatu, aho asanga uruhare rwabo rwanatuma yitwara neza mu minota 27 izabahuza na Rayon Sports.
Umukino wahuzaga ikipe ya Rayons Sport na APR FC bahatanira igikombe gisumba ibindi mu Rwanda cyitwa Super Cup ugasubikwa kubera ibura ry’umuriro, byemejwe ko uzasubukurwa kuri uyu wa Gatatu, ugakomereza aho warugeze hakinwa iminota 27 yari isigaye.
Kuri uyu wa 24 Nzeli 2017 ni bwo irushanwa rya “Ambassador’s Cup” ryasojwe aho u Rwanda rwaryegukanye ku nshuro ya gatanu ribera mu Rwanda.
Imodoka nshya yo mu bwoko bwa Toyota Avanza ifite agaciro ka miliyoni 20FRW yiriwe i Nyarutarama kuri Kigali Golf Club (KGC) itegereje umunyamahirwe ushobora kuyegukana, ariko birangira ibaye ubwa ya mvugo ngo akabuze ubuguzi gasubirana nyirako.
Umukino wahuzaga Rayons Sport na APR FC, waberaga kuri Stade ya Rubavu, bahatanira igikombe gisumba ibindi kizwi nka Super Cup, urasubitswe kubera ibura ry’umuriro kuri iyi stade.
Byukusenge Patrick ukinira Benediction club niwe waryegukanye yanikiye abandi, muri iri siganwa ry’Amagare ku gace ka karindwi ka Rwanda cycling Cup kitwa Muhazi Challenge.