Mu cyumba cy’inama cya MINISPOC kuri uyu wa Gatandatu habereye inama y’inteko rusange ya Ferwahand, yari iyobowe na Theogene Utabarutse usanzwe uyobora Federasiyo, baza no gufata umwanzuro ko hagomba gutorwa Komite nshya tariki 15 Werurwe 2018.

Komite yari isanzwe iyobora iri shyirahamwe izarangiza manda yayo tariki ya 15/03/2018, hakaba hahise hanashyirwaho Komisiyo ishinzwe gutegura no kuyobora amatora, ikaba igizwe na Twahirwa Jean Bosco (Perezida), Ndagijimana Dieudonné ndetse na Mudaharishema Sylvestre.


Iyi ni indi myanzuro yafatiwe muri iyi nama:
1. Abanyamahanga bari basanzwe ari 2 bemewe mu kibuga,muri babiri bajya kuri fiche d’engagement, ubu bagizwe batatu muri bane.
2. Hemejwe ko Shampiona izatangira tariki 17/02/2018 mu bagabo, naho abagore abafite amakipe y’abagore bazicarana na komisiyo tekinike ya Ferwahand bapange igihe.
3. Hakiriwe abanyamuryango bashya ari bo Inkumburwa, Es Kirambo y’i Burera (Abakobwa), UR Nyagatare, GSOB Indatwa, GS Munyove (Rusizi, Gihundwe)
Andi mafoto y’abitabiriye iyi nama






Ohereza igitekerezo
|