Nyuma y’aho Shampiona y’icyiciro cya mbere isubikiwe, amakipe atandukanye yahise iha abakinnyi bayo ikiruhuko, ubu amakipe menshi akaba yongeye gusubukura imyitozo.

Ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports yakoreye imyitozo mu Nzove aho isanzwe ikorera, iyi myitozo yari irimo abakinnyi bane bakomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, umwe ukomoka Uganda, hakabamo na Jeannot wamaze kugirwa umutoza wungirije.

Aba bariyongera ku bandi bakinnyi bakiri bato bari gukora igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports, barimo murumuna wa Eric Rutanga, bikaba bivugwa ko aheruka gusezererwa mu ishuri ryigisha umupira rya APR Fc.

Nyuma y’iyi myitozo, umutoza Karekezi Olivier yatangaje ko kugeza ubu abakinnyi bashya baturutse hanze bataramwereka itandukaniro n’abandi yari asanzwe afite, usibye Bokungu Janvier wigeze gukina muri Kiyovu ndetse n’amakipe nka Simba yo muri Tanzania.
Yagize ati “Urebye bariya ba rutahizamu ibitego bahusha na Kone nawe arabihusha, umwe na Penaliti yatse iramunaniye, ubu ndakomeza gutegereza rutahizamu uzava muri Zambia, kuko nkeneye umuntu ugomba kuzafatanya na Diarra”

“Igikombe cy’intwari tugiye gukina kizadufasha gukomeza gusuzuma aba bakinnyi, nyuma yahoo nibwo tuzafata umwanzuro wo kumenya abo tuzagumana, ariko tugomba no guha amahirwe Tidjan (murumuna) wa Djabel akagaragaza impano ye”

Benshi mu bafana bitabiriye iyi myitozo bishyuraga 500 ndetse na 1000 Frws kugira ngo binjire, gusa abenshi batashye bavuga ko aba bakinnyi batabigaragarije nk’uko bari babyiteze, gusa bakaba ngo bazabareba mu yindi myitozo ndetse n’igikombe cy’Amahoro
Ikipe ya Rayon Sports ubu uri kwitegura irushanwa ry’intwari aho izatangira ikina na Police Fc, igakurikizaho AS Kigali, nyuma bakazakina na APR Fc ku munsi wa nyuma w’irushanwa tariki ya 01 Gashyantare ubwo hazaba hizihizwa umunsi w’intwari z’u Rwanda.
Amafoto yaranze iyi myitozo




























National Football League
Ohereza igitekerezo
|
muraturyohereza pe turabakunda cyane from nyakabuye