Nyuma y’urupfu rwa Ndikumana Hamadi Katauti wari umutoza wungirije muri Rayon Sports, ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu yifashishaga Lomami Marcel nk’umutoza wungirije mu gihe ubusanzwe yari umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Jeannot Witakenge ubwo yarebaga umukino Rayon Sports yanganyijemo na Mukura
Amakuru agera kuri Kigali Today aremeza ko iyi kipe yaba yamaze kwemeza Jeannot Witakenge nk’umutoza wungirije, akazatangira akazi kuri uyu wa mbere ubwo ikipe ya Rayon Sports izaba isubukuye imyitozo yayo initegura igikombe cy’intwari.

Rayon Sports yari ikeneye umutoza wo gusimbura Katauti witabye Imana
Twagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo tubabaze kuri aya makuru y’umutoza wungirije ndetse n’abakinnyi bane baturutse muri Congo iyi kipe yazanye, ariko ntibyakunda kuko batitabaga telefoni.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Jeannot, ngwino abatoze ibyowakinaga :mukunzi yannick,sefu bagiye kongera ubumenyi Malibu sana
Congs kuri Jeannot, turakwishimiye cyane rwose, nikaribu muri Gikundiro yacu kandi yawe