Rayon Sports irakira Etincelles iheruka kuyitsindira i Rubavu
Rayon Sports iraza kuba igerageza abakinnyi bose kuri uyu wa Gatatu guhera i Saa kumi n’ebyiri z’ijoro, mu mukino uzabahuza na Etincelles kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe ya Rayon Sports niyo kipe iri kuvugwa cyane mu igura n’igurisha ry’abakinnyi, aho yagize izana abakinnyi benshi mu igeragezwa bamwe umutoza ntabashime, hakaba ndetse hagitegerejwe n’abandi.
Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha Shabban Hussein Tchabalala wakiniraga Amagaju, Mugume Yasin wakiniraga Police Fc ya Uganda, ndetse ubu ikaba iri hafi no gusinyisha Christ Mbondi wakiniye amakipe atandukanye yo ku mugabane w’i Burayi, ndetse na Cameroun y’abatarengeje imyaka 20

Kiyovu nayo ishaka kwiyubaka iripimira kuri Musanze
Ikipe ya Kiyovu iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiona kugeza ubu, iraza kuba ikina umukino wayo wa gicuti na Musanze, umukino uzabera kuri Stade Ubworoherane i Musanze.

Kugeza ubu mu bakinnyi ikipe ya Kiyovu yageragezaga isigaranye Allan Oryek, Umugande wakinaga muri KCCA FC, Isaac Onyango na we ukomoka muri Uganda wakiniraga Maroons FC, ndetse n’umukinnyi witwa Alex ukomoka muri Cameroun.
Usibye iyi mikino ibiri, ikipe ya Mukura Vs nayo iraza gukina umukino wa gicuti na Muhanga yo mu cyiciro cya kabiri, umukino uza kubera kuri Stade ya Muhanga guhera Saa Cyenda n’igice kuri uyu wa Gatatu
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Rayon turayikunda ariko nizana abanyamahanga benshi, tuzayanga turashaka ngo ikunde abanyarwanda aribo inatoza cyane !!!!!!!!!!!
Rayon turayikunda ariko nizana abanyamahanga benshi, tuzayanga turashaka ngo ikunde abanyarwanda aribo inatoza cyane !!!!!!!!!!!
rayon nikunde abanyarwanda benshi, abanyamahanga bake .