Wari umukino wa gicuti wari ugamije gufasha amakipe yombi guha abakinnyi umwanya wo kumenyerana, nyuma y’iminsi shampiona yo mu Rwanda imaze yarahagaze, by’umwihariko Rayon Sports ifite abakinnyi benshi isuzuma.
Ni umukino wagomabaga gutangira Saa kumi n’ebyiri zuzuye, gusa uza gutangira utinzeho iminota 30 kubera ibikorwa byabanje gukorerwa muri Stade ndetse n’imvura nyinshi yaguye iminota myinshi mbere y’umukino ndetse no mu mukino.

Nyuma yo kurangiza igice cya mbere amakipe yombi anganya 0-0, Rayon Spiorts yaje kubona igitego ku munota wa 62 w’umukino, gitsinzwe na Pierrot Kwizera ku ishoti rikomeye yateye nyuma y’aho umunyezamu wa Etincelles yakuragamo umupira ariko ntabashe kuwugumana.
Abakinnyi babanjemo

Rayon Sports: Ndayisenga Kassim, Nyandwi Saddam, Irambona Eric, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir, Bimenyimana Bonfils Caleb, Mugisha Gilbert, Christ Mbondi, Ismaila Diarra

Etincelles FC: Rukundo Protegene, Nsengiyumva Irshad, Niyonkuru Sadjati, Akayezu Jean Bosco, Mbonyingabo Regis, Djumapili Iddy, Mugenzi Cedrick, Akimana Tresor, Nshimiyimana Abdou, Joachim Kaliba, Muganza Isaac.
Andi mafoto kuri uyu mukino yafashwe mu mvura yari nyinshi i Nyamirambo














Mu yindi mikino ya gicuti yabaye, Kiyovu Sports nyuma yo kubanza gutsinda Musanze ibitego 2-0, Musanze yaje kuyishyura umukino urangira ari 2-2 i Musanze, naho umukino wa Mukura na Muhanga urahagarara kubera imvura
National Football League
Ohereza igitekerezo
|