Guhera Saa Cyenda n’igice ikipe y’igihugu Amavubi iraza gukina umukino wa nyuma wa gicuti wo gutegura CHAN, aho iza kuba ihura na Les Fennecs ya Algeria, ari nawo mukino wa nyuma mbere y’uko berekeza muri CHAN.

Mu ikipe isanzwe imenyerewe nk’ikipe ya mbere, umutoza Antoine Hey yahinduyemo abakinnyi babiri, aho yashyizemo Nshimiyimana Amran mu mwanya wa Mansihimwe Djabel, na Rugwiro Herve mu mwanya wa wa Usengimana Faustin.

Abakinnyi baza kubanzamo
Eric Ndayishimiye, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Kayumba Soter, Manzi Thierry, Rugwiro Herve, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Nshmiyimana Amran, Mico Justin na Biramahire Abeddy

Amavubi azakina umukino wa mbere muri CHAN na Nigeria ku wa mbere tariki 15/01/2018 (20h30), bazakina uwa kabiri tariki 19/01/2018 na Guinea Equatorial (20h30), uwa nyuma mu matsinda bakazakina na Libya tariki 23/01/2018 (20h00)
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
twirenganya umutoza kuko ibyamavubi byabaye nkiibyikipe y’iwacu Ibumbogo yitwaga Amacumacanye nahubundi nabashimiye ko mutabura byose aho umukinnyi bamucenga agahita mu mwanya muto akaba arekuye ingumi nabyo nibyiza ntamugabo uviramo aho . gusa ge nabwira amavubi nti aho kuzaza nta gikombe muzanye basi muzatuzanire ibitsitsino nimirundi muzaba mukuye aho muri ...nibyanga ko mubibona nabyo muzabapfure imisatsi ariko ntimutahe imbokoboko ngabo zange
ko numva banyagiwe na Algeria c muminota 30 bamaze kurya akayabo kibitego ubu koko barajyahe?ndumiwe koko nyamara ngo ntamunyamahanga bashaka mumavubi tuge twemera abanyarwanda haraho tutaragera