Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports isubukuriye imyitozo ku kibuga cyayo cy’imyitozo giherereye mu Nzove, kugeza ubu iyi kipe yatangiye gahunda yo kwishyuza abafana, aho abicara ahitwa mu cyubahiro bishyura 1000Frws, naho ahasigaye bakishyura 500 Frws.

Iyi kipe ya Rayon Sports nk’uko yabitangaje ibinyujije mu kiganiro Rayon Time gica kuri Radio Isango Star, iyi kipe ngo mu minsi irindwi imaze yishyuza iyi myitozo mu Nzove, ngo imaze kurenza Miioni 2Frws, aho ngo mu byo zibafasha harimo kwishyura imodoka itwara abakinnyi, iyi ikaba yishyurwa Milioni imwe ku kwezi.

Usibye kuba ikipe ya Rayon Sports isanzwe igira abafana bayiba inyuma ku myitozo no mu mikino, bimwe mu byongereye abafana harimo no kuba imaze iminsi ifite abakinnyi benshi bakora igeragezwa, harimo n’abahise bigarurira imitima y’abafana nka Mugume Yassin, Christ Mbondi ndetse na Shabban Hussein Tchabalala.

Kuri uyu wa Gatatu, Rayon Sports iraza gukina umukino wa gicuti na Etincelles kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umukino uza gutangira Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ukaba ugamije gusuzuma abakinnyi bashya iyi kipe ifite.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Hello, nimba bishoboka mwaduhindurira abanyamakuru bo mu kiganiro rayon time :kuko abo mwaduhaye ntabwo batwakira neza uko bikwiye
Urugero :ntibatuma urangiza gutanga igitekerezo cyawe, 2.ntamarangamutima bagirira ikipe 3.hari igihe bakubwira
Nabi! So, muduhe abandi
Nibiba ngombwa tuzabihembere??!!
rayon oye!!! oye!!! oye!