Guhera tariki 23 Mutarama 2018, amakipe yaje mu myanya ine ya mbere muri Shampiona ishize aratangira irushanwa ryitiriwe intwari, aho ikipe izaryegukana izahabwa Milioni 3Frws, iya kabir igahabwa Milioni 2Frws, naho iya gatatu igahabwa Milioni 1.5Frws.

Police na Rayon Sports zigiye kongera guhuria mu gikombe cy’intwari, ubwo baheruka gukina Rayon Sports yatsinze Police 1-0
Iri rushanwa rizatangira ubwo ikipe y’igihugu AMavubi izaba iri gukina imikino ya CHAN, aho n’ubundi aya makipe ari nayo afite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu, buri kipe ikazahabwa Milioni ebyiri zo kwitegura iri rushanwa.

APR Fc umwaka ushize ni yo yari yegukanye iki gikombe
Uko amakipe azahura nk’uko tubikesha urubuga rwa Ferwafa
Tariki 23/01/2018
Rayon Sports vs Police FC
APR FC vs AS Kigali
Tariki 27/01/2018
APR FC vs Police FC
AS Kigali vs Rayon Sports
Tariki 01/02/2018
Police FC vs AS Kigali
Rayon Sports vs APR FC
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ndabona rwose cyino gikombe ari icya rayon sport, kuko icyimerita kd urabona ko igicyeneye nimbaraga.
Rayon sport turayishyigikiye izabikora
Kigalitoday dukunda mbanje kubifuriza umwaka mwiza wa 2018 .
mutuvuganire rero ino mikino izanyure Kuri TV zacu RTV,TV1 tv10.....
muraba mukoze.