
Ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove aho Rayon Sports ikorera imyitozo, kuri uyu wa Kane abafana ba Rayon bakiriye rutahizamu mushya wakiniraga Amagaju, nyuma yo kugurwa n’iyi kipe kuri uyu wa Kane.

Tchabalala wazanywe n’Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports Itangishaka Bernard, yaje guhita ajya ku kibuga aho ikipe yakoreraga imyitozo, abafana bamwakirana ibyishimo byinshi ndetse babanza no kumwikorera ku bitugu.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yatangaje ko yishimiye cyane kuba aje gukina mu ikipe ya Rayon Sports, kuko ayifata nk’ikipe ikomeye kandi ishobora kumuzamura
Ati "Birashimishije cyane kuba nabaye umukinnyi wa Rayon SPorts, ni ikipe ikomeye kandi ifite abafana benshi, iyo uyikinamo bituma wanagaraga ukaba wakwigurisha, ndumva nizeye kuzayifasha kugera kuri byinshi"

Iyi kipe ya Rayon Sports kandi yanagaragayemo abandi bakinnyi babiri baturutse Uganda, harimo uwitwa Mugume Yassin washimwe cyane n’abafana ndetse n’abatoza bavuga ko bategereje kongera kumwitegereza, hakaza ndetse n’undi witwa Yafe Yaffesi utigaragaje cyane.



Andi mafoto ya Tchabalala agera mu myitozo y’uyu munsi








National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Naze Bafatanye Na Bagenzi Be Babarundi.