
Areruya Joseph uherutse kwegukana Tour du Rwanda 2017, abaye Umunyarwanda wa Kabiri wegukanye agace k’iri rushanwa nyuma ya Uwizeyimana Bonavanture wegukanye agace muri iri rushanwa rya 2014.
Uyu mukinnyi wegukanye agace mu irushanwa rya Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23 umwaka ushize, yanikiye abakinnyi barimo ababigize umwuga bakinira amakipe akomeye i Burayi bari gusiganwa muri iri rushanwa.

Areruya Joseph yegukanye umwanya wa mbere mu gace kavaga ahitwa Ndjole gasorezwa ahitwa Mitzic ku ntera y’ibirometero 182 aho yakoresheje amasaha 4 iminota 25 n’amasegonda 10.
Ku munsi w’ejo bazakora agace ka gatanu k’iri rushanwa bava ahitwa Oyem bagana Ambam, ku rugendo rw’intera y’ibirometero 115.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Aleruya, Oyeee!! Courage, biracyashoboka ko wagumana Mayo jaune kugeza kumunsi wanyuma, bonne chance kuri Team Rwanda, Turabashyigikiye!
Aleluya, Oyeee!! courage! byose birashoboka kugumana mayo jaune. bonne chance kuri Team Rwanda.