Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro ni bwo hatangira irushanwa ryitiriwe intwari, rikazahuza amakipe yabaye ane ya mbere muri Shampiona ishize, arangajwe imbere na Rayon Sports yabaye iya mbere.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo Rayon Sports yakinaga umukino wa gicuti na Etincelles, umutoza wayo nyuma yaho yaje gutangaza ko ikipe ya Rayon Sports atoza hari igihe ishobora kudakina iri rushanwa, kuko babona hari ingingo zishobora kubabangamira.
Muri izo ngingo, harimo kuba ngo hemewe kuzakina abakinnyi batatu gusa batarabona ibyangombwa bibemerera gukina Shampiona (Licences), aho Rayon Sports ifite abakinnyi benshi bari mu igeragezwa batarabibona, abandi batandatu bakaba baragiye muri CHAN.

Mu kiganiro twagiranye n’umuvugizi wa FERWAFA Prosper Ruboneza, yadutangarije ko hari amabwiriza agenda irushanwa abayobozi b’amakipe bumvikanyeho, ubu hakaba nta kipe yari yagaragaza ko harimo imbogamizi
Yagize ati "Nta kipe iragaragaza impungenge kuri draft yahawe, turacyategereje ibitekerezo byabo kugeza ubu nibiza tuzabyakira, amategeko ya nyuma ntabwo arashyirwa ku mugaragaro, uzaba afite icyo anenga cyangwa gikwiye kongerwamo aracyafite uburenganzira bwo kubikora"

Gusa amakuru atugeraho, aremeza ko ikipe ya Rayon Sports yiteguye kuzakina iri rushanwa, n’ubwo umutoza wayo Karekezi Olivier ashobora kutazaba ahari, kuko nyuma y’umukino wa Etincelles yahise yerekeza ku mugabane w’i Burayi, nyuma yo gusaba ikipe uruhushya.
Gahunda y’uko imikino izagenda
Umunsi wa mbere
20/01/2018 POLICE FC vs APR FC STADE AMAHORO (13:00)
20/01/2018 AS KIGALI vs RAYON SPORTS FC STADE AMAHORO (15:30)
Umunsi wa kabiri
27/01/2018 AS KIGALI vs APR FC STADE AMAHORO (13:00)
27/01/2018 RAYON SPORTS FC vs POLICE FC STADE AMAHORO (15:30)
Umunsi wa gatatu
01/02/2018 POLICE FC vs AS KIGALI STADE AMAHORO (13:00)
01/02/2018 APR FC vs RAYON SPORTS FC STADE AMAHORO (15:30)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
rayon izatwara irushanwa.
Byiza cyane ubwo Gikundiro izakina nonese bemeje ko hazakina abadafite license bangahe??muduhe kuri ayo mategeko agenga irushanwa
heheheheh reba ukuntu udukipe tudafite abafana ari two tuzajya dukina 13h heheheh wagirango ni za juniors zabanzaga gukina mbere ya seniors
#BORN_BLUE_DIE_BLUE , #LIVE_AND_DIE_BLUE we the #BLUES