Kuri uyu wa mbere guhera Saa tatu n’igice nibwo AMavubi aza gukina umukino wa mbere wa CHAN, aho baza kuba bahura na Nigeria bari kumwe mu itsinda rya gatatu.


Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Ndayishimiye Eric Bakame, ndetse n’umutoza w’Amavubi Antoine Hey bahurije ku kuba bazi ko Nigeria ari ikipe ikomeye, ariko biteguye kuyitsinda

Bakame yagize ati "Nigeria ni ikipe ikomeye ifite amateka, hagora intangiriro, ariko twakaniye kugira ngo natwe dutangire neza, kandi gahunda ni ukwegukana amanota atatu, Nigeria ni ubwo ikomeye ariko ntabwo biza kuyorohera"
Antoine Hey nawe yunze mu rya Bakame "Ndashaka gushimira abateguye iri rushanwa kuko byose biteguye neza, turi mu itsinda rikomeye kandi buri kipe ifite ubushobozi bwo kugera muri 1/4"
"Ubu dushyize umutima kuri CHAN, kandi gushyira umutima kuri iri rushanwa byatangiye ubwo twahagurukaga i Kigali, twagerageje abakinnyi bose ndetse n’abanyezamu bose, ku buryo uwagira ikibazo wese uwamusimbura yaba yiteguye"








Umukino w’Amavubi uza kuba Saa tatu n’igice z’ijoro, uraba ukurikiye uza guhuza Guinea Equatorial na Libya Saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30), zombi zikaba ziri kumwe n’Amavubi mu itsinda rya gatatu.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
amavubi arabikora
kimwe kubusa