Hamaze iminsi havugwa ko umukinnyi Shabban Hussein Tchabalala usanzwe akinira Amagaju azava muri iyi kipe akerekeza muri Rayon Sports, gusa akaba yagenda ari uko ikipe ya Rayon Sports ibatije na Mugisha Gilbert.
Ku makuru yizewe ni uko aya makipe yombi yari yamaze kumvikana ko Amagaju azahabwa Milioni 5Frws, hanyuma Rayon Sports ikiyumvikanira ibindi bisigaye na Rayon SPorts, akanatizwa uyu musore wavuye muri Pepiniere, ibi bikari byari bymejwe hagati y’abayobozi b’amakipe yombi.

Ubwo ikipe ya Rayon Sports yasubukuraga imyitozo, uyu Mugisha Gilbert yakoranye imyitozo na bagenzi be, ndetse ubwo twanabazaga Karekezi Olivier ayo makuru, yadutangarije ko ayo makuru atayazi kandi ari umukinnyi agikeneye
Yagize ati "Ibintu byo gutanga Gilbert sinzi aho byavuye kuko nawe ndamukeneye, ni umukinnyi mwiza, naho ibya Tchabalala byo navuganye na Perezida Muvunyi, ambwira ko yavuganye n’abantu bo mu Magaju, igisigaye ni amafaranga basaba, noneho bakabasha kumvikana na Tchabalala ku masezerano"

"Ni umukinnyi mwiza nakurikiranye umwaka ushize, niba ntibeshye yari muri batatu batsinze ibitego byinshi umwaka ushize, umukinnyi ukinira Amagaju ufite ibitego nka biriya si umukinnyi mubi, no muri CECAFA akinira u Burundi nabonye ari umukinnyi mwiza"

Kugeza ubu umutoza Karekezi Olivier aratangaza ko akeneye abakinnyi benshi bo kongera mu ikipe ye, by’umwihariko aho yifuza kongeramo byibura abanyamahanga batanu bazamufasha mu mikino mpuzamahanga, ndetse akanagira abandi banyarwanda bagomba kwifashishwa muri Shampiona
National Football League
Ohereza igitekerezo
|