Nyuma y’aho umukino wahuzaga Amavubi na Sudani wabaye kuri uyu wa Gatandatu ugahagarara ku munota wa 40, bitewe n’imvururu zari zibaye mu kibuga, kuri iki cyumweru Aamvubi yongeye gukina umukino wa kabiri yanganyijemo na Namibia 1-1.

Amavubi ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 44 w’igice cya mbere, kiza kurangira kikiri icyo gitego kimwe cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio, nyuma yo guhererekanya umupira neza na Nshuti Innocent.
Mu gice cya kabiri ikipe ya Namibia yaje kwishyura igitego cyatsinzwe ku munota wa 57 na Itamuna Keimune, nyuma y’uburangare bwa ba myugariro b’Amavubi.
Ku munota wa 74, Amran Nshimiyimana ukina mu kibuga hagati, yaje guhabwa ikarita y’umutuku, ni nyuma yo kubona ikarita y’umuhondo ya kabiri yatumye Amavubi asigara akina ari abakinnyi 10, umukino nawo uza kurangira bikiri 1-1

Abakinnyi babanje mu kibuga: Nzarora Marcel, Mbogo Ali, Rugwiro Hervé, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Celestin, Ali Niyonzima, Amran Nshimiyimana, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Dominique Savio, Mubumbyi Bernabé, na Nshuti Innocent

Andi mafoto kuri uyu mukino





National Football League
Ohereza igitekerezo
|