Iki cyumweru mu mafoto: Akarasisi k’Abasirikare bambaye amajipo kanyuze benshi

Muri iki cyumweru kigana ku musozo, cyatangijwe n’isozwa ry’amasomo ya Cadet aho aba offisiye 721, barimo abakobwa 74 bahawe na Perezida Kagame Ipeti rya Sous Lieutenant mu ngabo z’u Rwanda.

abari b
abari b’Ingabo z’u Rwanda bashimishije benshi mu Karasisi bambaye amajipo

Ibi birori byabimburiwe n’Akarasisi k’Ingabo z’igihugu, abantu benshi bakaba bararyohewe no kubona abari b’u Rwanda bahawe ipeti rya Sous Lieutenant mu Karasisi bambaye amajipo, ibintu bitigeze bigaragara mu bandi basoje aya masomo.

Dore mu mafoto ibyaranze iki cyumweru.

Perezida Kagame yakiriye Mugenzi we Filip Nyusi wa Mozambique

Perezida kagame kandi yakiriye Lord Ahmad Minisitiri wo mu Bwongereza ushinzwe ibikorwa bya Commonwealth

Munyenyezi Beatrice wirukanywe muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yitabye bwa mbere urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro

Urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be rwarakomeje Muri iki cyumweru. Rusesabagina we yanze kwitaba burundu, ariko muri iki cyumweru rwakomezanyije na Nizeyimana Marc wari Col mu ngabo za FLN

Gen Ibingira na Rtd Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda covid19.

Perezida Kagame yayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka