Haje ikarita igendanwa izafasha Leta kumenya abo mwahuye bose, bizakumira Covid-19
Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga muri Africa ’Smart Africa’ gifite icyicaro i Kigali, cyagiranye amasezerano n’icy’Abanyaziya cyitwa KOMMLABS Pte Ltd, agamije gukwirakwiza amakarita yerekana abo umuntu yahuye na bo bose.
Ni ikarita yitwa KOMMTRACE buri muntu agomba kwitwaza, kugira ngo mu bo bigeze kwegerana niba harimo umurwayi wa Covid-19 wagaragaye, ya karita ye nikozwa kuri mudasobwa izahite igaragaza andi makarita y’abantu bose bahuye n’uwo murwayi.
Hazakurikiraho igikorwa cyo kubahamagara bose, kubapima, kubashyira mu kato no kuvura abanduye kugira ngo badakomeza kwanduza abandi.
Umuyobozi(CEO) wa KOMMLABS, Karanvir Singh, avuga ko KOMMTRACE izatangira gukoreshwa mu Rwanda guhera mu kwezi gutaha k’Ukuboza.
Nta wundi muntu utari urwego rwa Leta rubifitiye ububasha uzashobora kumenya nyiri ikarita ya KOMMTRACE, cyane ko itagaragaza umwirondoro wa nyirayo muri mudasobwa cyangwa telefone y’umuntu ubonetse wese.
Karanvir yagize ati "Ntituzashyira hanze ubuzima bwite bw’abantu, ntaho iyo karita ikoresha WiFi, cyangwa SIM Card ya telefone cyangwa internet cyangwa GPS, icyakora dukoresha bluetooth ariko ntabwo wamenya ngo nyirayo ni nde (ni anonymous)".
KOMMTRACE ni ikarita idasharijwa ku muriro w’amashanyarazi, buri muntu azayigendana mu gihe cy’imyaka itatu itarangirika na hamwe, ikaba igurwa amadolari ya Amerika 12 ( ni amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 12).
Karanvir yakomeje avuga ko mu rwego rwo gufasha Leta kwirinda igihombo cy’amafaranga agendera mu gupima abantu Covid-19 itazi uwahuye n’abarwayi, buri muntu azasabwa kugenda yitwaje KOMMTRACE nk’uko bose basigaye bambara udupfukamunwa.
Karanvir avuga ko mu kwezi gutaha k’Ukuboza 2020 bazaba bazanye amakarita ya KOMMTRACE angana n’ibihumbi bitandatu yo gutangiza umushinga, ariko ko bafite ubushobozi bwo gukora izihagije Abanyarwanda bose kuri ubu bakabakaba miliyoni 13.
Ni ikarita itagira aho ifungurirwa cyangwa ifungirwa, ndetse nta n’ubwo abantu bagomba kwiga kuyikoresha, ikaba ihabwa umuntu wese yaba uwo mu cyaro cyangwa mu mujyi, ikaba idashobora kwangirika cyangwa kwangiza ubuzima bw’abantu.
Umushinga wa KOMMTRACE ntabwo ari mu Rwanda uje honyine nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi Mukuru wa "Smart Africa", Lacina Koné uvuga ko ku ikubitiro iyi gahunda izagera mu bihugu umunani bya Afurika.
Yakomeje agira ati "Hari uburyo aya makarita yagezwa ku bantu, aho Leta ishobora kubunganira binyuze mu baterankunga, cyane ko ishobora kubigereranya n’igihombo cyabonekaga mu kurwanya Covid-19 bisanzwe".
Lacina avuga ko agiye kumenyesha Leta z’ibihugu bya Afurika ko habonetse igisubizo kizifasha kwirinda gufata ingamba zirwanya Covid-19 zihagarika ibikorwa by’iterambere.
Smart Africa na KOMMLABS bivuga ko ibihugu bya Afurika birimo guhomba amafaranga menshi cyane mu gufata ibipimo bya Covid-19 bibarirwa mu bihumbi hakabonekamo 5% by’abanduye, ariko ubu ngo hazajya hapimwa bake bashoboka kandi badashidikanywaho.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza gusa nuko mbona aramafaranga menchi🤕🤔ubundi c ko bavuga ko urukingo rwabonetse munacakeneye amafaranga ya corona tu!!!🤕🙄nkeka ibigo birenze bitatu byamaze gutangaza ko byamaze kubona urukingo harabura iki kugira rutugereho⛑️🏂rwose byadusaba kugabanya kuko twe twahagaze tutagikora akazi murundi ruhande turabona corona igenda muburyo bwa business🎤🎹🎙Imana niyo izi inzira izadukizirizamo ndumva abandi barabaye abaherwe kubera 🤡🤗Corona
ubuse koko ntimubona ubukene abanyarwanda dufite njye ndumva kugirango bigende neza mwazagabanya igiciro buri wese akabyisangamo kuko mwagize amafranga menshi muziko hari nabagowe no kubona 500 y’agapfukamunwa.
Abababb ubu rero muguye kuyigurisha akayabo mubanyarwanda dusanganywe ubukene bugeze aha! Stop speculation we need other things than this.
Komera Luc,
Oya ntabwo ari speculation cg ikindi, biriya ni inyungu cyane cyane kuri Leta kuko niyo ikeneye ibipimo cyane kuko niyo ihomba, nikindi wibuke ko Leta nishaka ko abanyarwanda bose bazigendana, izishakamo amenshi muri ayo makashi kuko 12.000frw twayatanga twebwe se twumva inyungu ari iyihe, ikindi reka tuvuge ko wowe nanjye tubashije kuyigura, yatumarira iki se niba wowe utuye Remera njyewe ntuye Nyamirambo, au fait ni Leta yabikora, kandi bikaba itegeko kuri bose (nka mask), ariko Leta ikamenya ko abaye arenze 2.000frw kuyatuvanamo byayigora, wa mugani w’uyu mugabo bashaka ONG ikabifinansa natwe tugatangaho duke