Kaminuza zifuza ko Leta yazunganira ku giciro cya Internet

Abakuriye za kaminuza n’amashuri makuru bavuga ko igiciro cya Internet kiri hejuru cyane bityo ikabahenda mu gihe ikenewe cyane mu kwigisha abanyeshuri bitabaye ngombwa ko baza ku ishuri, bakifuza ko Leta yayishyiraho ‘Nkunganire’ nk’iyo mu buhinzi.

Kaminuza ziravuga ko ubu Internet irimo kuzihenda cyane
Kaminuza ziravuga ko ubu Internet irimo kuzihenda cyane

Ibyo biravugwa mu gihe ibyo bigo bihamya ko byakoresheje Internet nyinshi mu gihe cya Covid-19 kugira ngo abanyeshuri bakomereze amasomo yabo mu ngo hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse ko n’ubu ari ko bimeze kuko biteganya ko abanyeshuri bose batazajya bahurira ku ishuri nk’uko byari bisanzwe, mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Hashize igihe gito zimwe muri kaminuza n’amashuri makuru byemerewe kongera gufungura imiryango, hakaba haratangiye kwiga abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma, ariko n’abandi bakomeje kwigira mu rugo hifashishijwe ikoranabuhanga rya Internet.

Ibyo ngo ni byo bituma abakuriye ayo mashuri basaba ko Internet yashyirirwaho Nkunganire kugira ngo ihenduke, nk’uko bisobanurwa na Padiri Dr Hagenimana Fabien, umuyobozi wa Kaminuza ya INES Ruhengeri.

Agira ati “Ikibazo cya Internet kirakomeye cyane ndetse kiraturemereye haba ku ishuri ubwaryo no ku banyeshuri kuko ihenda cyane. Umunyeshuri iyo yiga mu buryo bw’ikoranabuhanga akenera Internet ariko n’ikigo kirayikenera, nkatwe muri INES Ruhengeri dutanga miliyoni enye buri kwezi twishyura Internet, ni ukuvuga hafi miliyoni 50 z’Amafaranga y’u Rwanda ku mwaka”.

Ati “Iradufasha mu kazi kuko iba igera mu nguni zose z’ikigo ku buryo uyikeneye ahita ayibona ikamufasha ariko urumva ko ihenze cyane. Abanyeshuri bari ku ishuri basaga ibihumbi bitatu ni yo bakoresha ariko kandi n’abari iwabo bigurira iyo bakoresha kugira ngo bakurikire amasomo na bo ikabahenda, gusa turimo kugerageza ku buryo Internet dukoresha ku ishuri tuyongera abe ari yo banakoresha mu kwiga bari iwabo”.

Kubera uko kuntu Internet ihenda, Padiri Dr Hagenimana avuga ko bibaye byiza Leta yayishyiraho Nkunganire nk’uko ibikora mu buhinzi.

Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyize imbaraga mu ikoranabuhanga, ni ngombwa rero ko ritugeraho tukarikoresha kandi riri ku bushobozi bwacu. Nk’uko rero Leta ishyira Nkunganire mu buhinzi, ishobora no kongera amafaranga mu ikoranabuhanga na ryo rigashyirwaho Nkunganire, bityo Internet ikatugeraho twishyuye make”.

Umuyobozi mukuru w’Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC), Dr Rose Mukankomeje, na we yemeza ko igiciro cya Internet kiri hejuru, ariko kandi ko gishobora kugabanuka kuko ikoreshwa n’abantu benshi.

Ati “Internet irahenda koko, ariko ubwo abantu benshi barimo kuyikoresha kuko nk’amashuri niba yayikoreshaga mu kazi gasanzwe akaba anayikoresha mu kwigisha azakenera nyinshi. Mu minsi ishize Minisiteri y’Uburezi yagiranye inama n’ibigo bitanga Internet, iyo nkunganire na yo iboneka kubera ko abantu bize, kongera amafaranga mu ikoranabuhanga ntekereza ko bizaba”.

HEC itangaza ko kugeza uyu munsi kaminuza n’amashuri makuru byatangiye kwigisha biri ku kigero cya 90%, ayasigaye 10% ngo akaba ari ayataruzuza ibisabwa, ahanini bishamikiye ku mikoro kuko ngo hari ibitarabasha kugaragaza ingengo y’imari bizakoresha kuko ngo harimo n’ibifite imyenda myinshi itagomba kwishyurwa ari uko abanyeshuri bishyuye amafaranga y’ishuri.

ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka