Umwana uhora kuri televiziyo na mudasobwa bimwangiza ubwonko - Ubushakashatsi

Ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko abana bamara amasaha menshi kuri mudasobwa cyangwa bareba televiziyo, bibangiza ubwonko bikabagabanyiriza n’ubushobozi bwo gufata ibyo biga.

Ubwo bushakashatsi bwasohotse ku itariki 4 Nzeri 2020, bwerekanye ko abana bafite imyaka umunani (8) kugeza ku icyenda (9) bareba televiziyo amasaha arenga abiri buri munsi cyangwa bakoresha mudasobwa igihe kirenga isaha imwe buri munsi, batsinzwe amasomo nyuma y’imyaka ibiri.

Ikigo cya Australia kizobereye mu bushakashatsi bwibanda ku bana (MCRI) kivuga ko ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashisha amashanyarazi bigira ingaruka ku mubiri no ku buzima bwo mu mutwe, ariko noneho ubwo bushakashatsi bushya kibaba cyarabuhuje n’imyigire y’abana.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bisohotse mu gihe abana bo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu byinshi byo ku isi, basabwe gukomereza amasomo yabo mu ngo hifashishijwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kubarinda icyorezo cya Covid-19.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko abana b’imyaka 8 na 9 bareba televiziyo amasaha menshi bibagiraho ingaruka mbi ku bushobozi bwabo bwo gusoma, na ho abakoresha mudasobwa cyane bikagira ingaruka mbi ku bumenyi mu mibare.

Abashakashatsi bo muri icyo kigo cya MCRI cyo muri Australia bafashe abana 1,239, guhera ku bato kugeza ku ngimbi n’abangavu, hagendewe ku manota bari basanzwe babona mu mashuri abanza kugeza mu wa kane (Grade 3), nyuma baza kubarebera bamwe bageze mu mwaka wa gatandatu w’abanza (Grade 5), bakaba baragendeye ku isuzumabumenyi ry’igihugu mu gusoma no mu mibare.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byerekanye ko abo mu kugeza mu mwaka wa kane barebye televiziyo amasaha arenga abiri buri munsi n’abakoresheje mudasobwa igihe kirenga isaha imwe ku munsi, amanota yabo yagabanutseho 12 mu gusoma no mu mibare bageze mu wa gatandatu, babagereranyije n’abana nk’abo bakoresheje igihe gito kuri televiziyo no kuri mudasobwa.

Ikindi ubwo bushakashatsi bwerekanye ni uko kureba televiziyo amasaha arenga abiri buri munsi ku bana bo mu mwaka wa gatandatu, batakaje amanota 12 mu gusoma, na ho abakoresheje mudasobwa igihe kirenga isaha imwe buri munsi batakaje amanota 14 mu mibare ugereranyije na bagenzi babo bakoreshaga umwanya muto kuri ibyo bikoresho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka