Ikoranabuhanga rikwiye kwifashishwa mu guhangana n’ibindi biza byakugariza isi - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ikoranabuhanga rikwiye kwifashishwa mu guhangana n’ibindi biza byakugariza isi, nyuma y’aho icyorezo cya Covid-19 kizaharije ubukungu bwayo.

Ibyo Perezida Kagame yabivugiye mu nama ya Komisiyo y’Umuyoboro mugari wa Internet mu guharanira iterambere rirambye (UNBBC). Iyo nama yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2020, akaba ari na we wayiyoboye ari kumwe n’uwo bafatanyije mu buyobozi bwayo, Carlos Slim, ndetse n’abandi bayobozi b’imiryango mpuzamahanga ifite ikoranabuhanga mu nshingano zayo.
Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 10 ishize ari na yo iyo Komisiyo imaze ishyizweho, yafashije cyane abatuye isi mu kuborohereza kugera ku ikoranabuhanga.
Yagize ati “Mu myaka 10 ishize, Komisiyo y’umuyoboro mugari wa Internet yagize uruhare rukomeye mu mavugurura yo gufasha abatuye isi kugera kuri Internet yihuta no kubona telefone zigezweho za Smart Phone. Ni urugendo rwafatwaga nk’inzozi mu myaka 10 ishize ariko rukaba rugenda rugerwaho ubu”.
Yongeye ati “Ikoranabuhanga rikwiye kwifashishwa mu kwitegura guhangana n’ibindi biza byakwibasira abatuye isi”.
Ikindi cyagaragaye muri iyo myaka 10 ngo ni uko habayeho ubusumbane mu bijyanye no kugera ku burezi kuko ikoranabuhanga ritagereye hose kimwe.
Yongeyeho ko mu myaka 10 iri imbere hazifashishwa ibikoresho by’ikoranabuhanga mu kwihutisha izahurwa ry’ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.
Perezida Kagame yavuze kandi ko biteguye gufasha Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN) gushimangira ubufatanye mu ikoranabuhanga nk’imwe mu nkingi ya mwamba mu kugera ku iterambere rirambye ku isi.
Iyo nama kandi yanitabiriwe n’umuyobozi wungirije muri iyo Komisiyo y’Umuyoboro mugari wa Internet ari na we muyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi (UNESCO), Audrey Azoulay ndetse n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango mpuzamahanga w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (ITU), Hulin zhao.
Iyo nama yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 iyo Komisiyo imaze, ikaba yarashyizweho muri gahunda yo kugeza kuri buri wese Internet yihuta ngo izafashe abantu kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye, ikaba yarashyizweho ku bufatanye na UNESCO ndetse na ITU.
Perezida Kagame kandi yakiriye ku mugaragaro anashimira Abakomiseri bashya 10 binjiye muri iyo Komisiyo.
President Kagame today co-chairs the Broadband Commission for Sustainable Development alongside co-chair @carlosslim, co-vice chairs @AAzoulay and @ITUSecGen Houlin Zhao. The meeting coincides with the 10th anniversary of the @UNBBCom. For the full speech: https://t.co/xDPIOsJCli pic.twitter.com/4IUS3IYPaj
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) September 18, 2020
Ohereza igitekerezo
|
Ikintu cyonyine cyakuraho IBIZA,ni ubwami bw’Imana.Nukuvuga ubutegetsi bw’Imana buzaza ku munsi wa nyuma,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu,bukaba aribwo butegeka isi,bukayihindura paradizo.Buzaba buyobowe na Yesu.Niwe uzakuraho ibibazo byose,harimo n’IBIZA.Yerekanye ko abishoboye igihe yahagarikaga umuyaga mwinshi mu Nyanja ya Galilee.Niyo mpamvu yasize adusabye "gushaka cyane ubwami nw’Imana",aho kwibeshya ko abantu bazakemura ibibazo isi ifite.Byarabananiye.
Nuko buriwese yakubaha mugenziwe