U Buhinde: Umusore yahimbye uburyo bushya bwo gukoresha asanseri hirindwa Covid-19

Mu gihe abantu barenga miliyoni 20 bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus, hari benshi bafite ubwoba bwo kwandurira iyi virus muri asanseri (Icyuma kizamura abantu mu miturirwa) [ascenseur, elevator], byaba mu gukanda amabuto cyangwa se mu guhagararanamo n’umuntu wanduye.

Aha bisaba gutunga urutoki ku mubare wa etaje wifuza kujyamo
Aha bisaba gutunga urutoki ku mubare wa etaje wifuza kujyamo

Ku bantu bagira ubwoba bwo gukora ku mabuto ashobora kuba yanduye, umwenjeniyeri wo mu gihugu cy’u Buhinde yahimbye uburyo butuma umuntu abasha guhamagara asanseri, ikanamugeza kuri etaje yifuza kugeraho, bitabaye ngombwa ko hari buto n’imwe akanda akoresheje intoki.

Uyu Muhinde witwa Bhavin Ahir, asanzwe atuye muri etaje ya 12, mu nyubako ituwemo n’abantu amagana kandi bakoresha asanseri inshuro nyinshi ku munsi.

Avuga ko abantu bahora bafite ubwoba bwo gukora kuri buto ari na yo mpamvu yafashe icyemezo cyo kugira icyo abikoraho.

Ubwo u Buhinde bwatangiraga gahunda ya #GumaMuRugo mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, Ahir yatangiye gukorera ubushakashatsi iwe mu rugo, ari na bwo yahimbye akuma kuri ubu kazwi nka ‘Sparshless’ (Sparsh bisobanura ‘gukora’ muri rumwe mu ndimi z’aho mu Buhinde).

Ako kuma gashyirwa iruhande rw’amabuto asanzwe ya asanseri. Kugira ngo umuntu ahitemo etaje ashaka kujyamo, icyo akora ni ugutunga urutoki ku mubare ujyanye n’iyo etaje. Urutoki rugomba kuba ruri kuri milimetero hagati y’icumi (10mm) na cumi n’eshanu (15mm) kugira ngo kano kuma gakore.

Kugeza ubu akuma ka Bhavin Ahir kari gukoreshwa mu miturirwa 15 yo mu Buhinde, kandi avuga ko amaze kubona abantu baturuka mu bindi bihugu birimo Kuwait, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Brazil, bashaka kumenya uko ako kuma gakora kugira ngo bakagure.

Si Bhavin Ahir wo mu Buhinde gusa wabashije guhimba uburyo bushya bwo gukoresha asanseri, kuko mu gihugu cya Thailand ho iduka rimwe ryashyizeho uburyo bwo gukoresha ikirenge kugira ngo uhitemo etaje ushaka kujyamo.

Aha ho bakoresha ikirenge
Aha ho bakoresha ikirenge

Mu Buyapani ho ikigo kimwe kirimo gucuruza uduti umuntu akoresha akanda buto, aho kugira ngo akoreshe intoki ze.

Inkuru dukesha shene ya televiziyo CNN, ivuga ko ubushakashatsi bwerekanye ko buto za asanseri zibaho umwanda uruta uwo ku ntebe zo mu misarani ya kizungu.

Ubushakashatsi kuri coronavirus bwerekanye kandi ko ibyago byo kwandurira muri asanseri biri hasi kuko umwuka uba ugenda neza, kandi abantu bakaba badatindamo.

Ariko nanone abahanga bavuga ko agakoko ka coronavirus gashobora kumara ahantu amasaha agera kuri 72, ari na yo mpamvu ari byiza kwirinda gukora kuri buto zo muri asanseri.

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe gukumira indwara (CDC) kigira inama abaturage yo kwirinda gukora kuri za buto za asanseri n’intoki, ahubwo bakifashisha ikindi kintu, urugero agafuniko k’ikaramu, cyangwa se bagakoresha ubujana bw’intoki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka