Ababyeyi bagombye kurinda abana ihohoterwa rikorerwa kuri murandasi

Abahanga bavuga ko abana bato bajya kuri murandasi (interineti), bakajya ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bashobora kuhamenyanira n’abantu nyuma bakazabahohotera ntibabashe kubyivanamo, ababyeyi bagasabwa kumenya ibyo abana babo baba bahugiramo.

Abagombye kwitabwaho cyane ngo ni abana bari munsi y’imyaka 18, usibye ko hari n’abakuru bashobora guhura n’icyo kibazo ariko ntihagire uwo babibwira bikaba byabagiraho ingaruka zikomeye mu buzima.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Kalema Gordon, avuga ko abana bashobora kugwa mu mutego w’abo bamenyanira ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Umwana iyo ari kuri Instagram cyangwa YouTube, hari ubwo akurikira abantu batazwi wenda abacuruza abantu cyangwa bari mu mitwe y’iterabwoba. Ukabona umwana yabaye imbata y’iryo koranabuhanga, aravugana n’abantu wowe mubyeyi utazi bakagera aho batangira kumuha amabwiriza akayakurikiza, bijya bibaho”.

Ati “Nk’umwana w’umukobwa akagirana ubucuti n’umuhungu atazi, agatangira kumuha amafoto yifotoje uko yabimusabye. Nyuma wa muhungu agatangira kumutesha umutwe, akagira ibyo amusaba, akaba yanamubwira ati niba utampaye amafaranga amafoto yawe ndayashyira hanze, umwana aba aho n’ihungabana umubyeyi atabizi”.

Yongeraho ko umwana agera aho akabura amahoro kubera gukomeza kubona amafoto ye azenguruka kandi ntabivuge, ari yo mpamvu ababyeyi basabwa kuba inshuti z’abana babo kugira ngo batazajya bagira ibyo babahisha.

Umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), ushinzwe uburenganzira bw’umwana, Amahirwe Denyse, avuga ko ikoranabuhanga ari ryiza kuko ryongerera abana ubumenyi ariko ababyeyi bakaribaherekezamo.

Ati “Ikoranabuhanga ni ryiza ariko ribuza umwana kumenya ibyo yagombye kumenya mu myaka runaka, nko kumenya uturimo duto yakwikorera tujyanye n’uko angana. Umubyeyi rero aba agomba kumvikana n’umwana umwanya amara kuri televiziyo cyangwa kuri interineti, akamenya ibyo areba noneho akagira n’umwanya wo gukora twa turimo”.

Ati “Ntabwo rero umwana arerwa na televiziyo cyangwa na telefone kuko iyo bibaye uko nta kindi yumva yakora bikamugiraho ingaruka mu mikurire ye. Umubyeyi agomba gutoza umwana kumenya gukoresha umwanya we, na cyane cyane muri iki gihe batiga kubera Covid-19”.

Umwe mu babyeyi ufite abana bato, Uwimana Jeanine, avuga ko kubabona mu rugo kuva mu gitondo kugeza nimugoroba bimutera impungenge, cyane ko atiriranwa na bo.

Ati “Abana birirwa imuhira kandi siniriranwa na bo mba nagiye gushaka ikibatunga, ariko baba bari kuri televiziyo ndetse nabaguriye na telefone kugira ngo babashe kwiga. Gusa ni ikibazo nyine kuko ibyo atari byo bareba gusa kuko njya nsanga bifotoye uko babishaka, niba hari n’abo bayoherereza simbizi, Leta idufashije yareka bagasubira ku ishuri tukabana n’icyorezo”.

Yongeraho ko kugenzura ibyo umwana areba ku mbuga nkoranyambaga bitamworohera, nubwo azi ko ibyo bakunda kureba ari ibyo kuri YouTube bishobora kuba birimo n’iby’urukozasoni.

Iby’uko abana bitabira cyane ikoramabuhanga ngo biranaterwa n’iterambere ryaryo mu gihugu kuko imibare yerekana ko muri 2011, abantu 7% gusa ari bo babashaga kugera kuri interineti, mu gihe uyu munsi bagera kuri 62%, na ho muri 2010 abari batunze telefone bari 33% ubu abazitunze bakaba barenga 81%.

Ibyo ngo ni byo bituma ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga byiyongera, ari yo mpamvu abantu bose basabwa kumenya uko barikoresha, ari na ko barinda ibyo byaha abana kuko bituma bahindura imyitwarire ishobora kubaganisha habi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Urubuga rukoreshwa nabana cyane ni Facebook niho usanga bashukirwa nabantu batazi ngewe kubwange bakumira irikoresha rya Facebook rikora kubuntu niba ntakuntu bakora nko hajye habaho I’d checking kind leta itanga uburenganzira bwabwana kubintu bitari ingira kamaro ugasanga umwana ataha nijoro NGO ni uburenganzira bwe🤣🤣🤣😄😄

Munezero eric yanditse ku itariki ya: 2-11-2021  →  Musubize

Ariko ministeri na bashinzwe umutekani wa IT nabo bsfite ibyo bsri bskwiye kurinds sbsns....ibyegeranyo ko urwanda ruri mu bihugu bya 1 bireba pornography mwese mwarakibonye kandi abenshi ni abana rero ni Responsability ya Leta gukingira abatura ibibi cn ko hariza VPN nubundi buhanga ababikora bakoresha bikameneka iwacu iwabo ntibihagere....
2) niba umukobwa ashobora kumara iminsi 3 ajya muri shooting yabambaye ubusa...(ex.kungola), ntihagire umubyeyi, umurezi, umuyobozi...ababwira ati:"Ibyo mukora sibyo"...ni society yose irwaye...Kiretse ababishinzwe baticecekeye.

John yanditse ku itariki ya: 18-08-2020  →  Musubize

Ikintu cyonyine kirinda abana,ni ukubigisha neza bible nkuko Imana ibisaba ababyeyi b’abakristu nyakuri muli Gutegeka/Deuteronomy 6:6,7.Abana babo,usanga batandukanye cyane n’abandi bana.Kubera ko birinda kujya mu bahungu,cyanecyane ibyatewe byitwa "boyfriend/girlfriend).Kandi bakirinda irari ry’amafaranga.Ahubwo usanga abana babo,iyo bamaze kumenya bible,bajya mu nzira nabo bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi bakubahiriza amahame n’amategeko y’Imana dusangamo.Ibyo bituma ingaruka zo kwiyandarika zitabageraho,urugero kubyara ibinyendaro (bastards).

karegeya yanditse ku itariki ya: 18-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka