Mu masaa moya za nijoro kuri uyu wa kabiri tariki 01/05/2012, ibiti 3 byaguye mu muhanda uva mu mujyi wa Butare werekeza i Kigali, ahagana ku marembo y’Ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda, bibuza imodoka gutambuka.
Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yateranye Cyumweru tariki 29/04/2012, yemeje ko ikiguzi cy’amafaranga yakwa abasaba ibyangombwa byo kubaka (Fiche Cadastrale) agomba kugabanywaho 30%, mu rwego rwo korohereza ababisaba.
Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara na Leta y’u Bwongereza ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu kiragaragaza ko u Rwanda rugenda rutera intambwe ishimishije mu byiciro bitandukanye birimo n’uburenganzira bwa muntu ugereranyije n’uko byari byifashe nyuma ya Jenoside yo muri 1994.
Abantu 105 bamaze kumenyekana ko bitabye Imana naho abandi basaga 100 baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato yabereye mu gihugu cy’Ubuhinde mu ruzi rwa Brahmapoutre mu ijoro rishyira tariki 01/05/2012.
Umugabane w’Afurika ufite ubukungu bwinshi ariko igikomeje gutera amacyenga ni uko uwo mugabane ukomeza gusigara inyuma mu iterambere ibihugu byinshi biwugize bikabeshwaho n’imfashanyo.
Karekezi Jean ushinzwe irangamimirere mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza yeruye arishinganisha mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyanza avuga ko nawe nta mutekano afite mu murenge abereyemo umuyobozi.
Ndagijimana Alphonse w’imyaka 29 y’amavuko wari utuye mu kagari ka Mutara umurenge wa Mwendo, akarere ka Ruhango yitabye Imana tariki 29/04/2012 igihe yari mu mikino ngororamubiri.
Damas Kagina w’imyaka 61 na Lucien Nsengumuremyi w’imyaka 42 bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke kuva tariki 29/04/2012 nyuma yo gufatanwa imifuka icyenda ya gasegereti bageregeza kutizana i Kigali mu buryo butemewe.
Manchester City ifite amahirwe menshi cyane yo gutwara igikombe cya shampiyona mu Bwongereza, nyuma yo gutsinda mukeba wayo Manhester United igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa 36 wabereye Etihad Stadium tariki 30/4/2012.
Urwego rw’ubushinjacyaha bukorera ku rukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza, kuwa mbere tariki 30/04/2012, bwagejeje imbere y’ubutabera umusore witwa Bagaragaza Xavier bumurega amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside yavuze.
Uwahoze ari umuyobozi w’ikipe ya APR basketball Club, Desiré Mugwiza ni we watorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) mu matora yabereye ku cyicaro cy’iryo shyirahamwe i Remera ku cyumweru tariki 29/4/2012.
Merek, umugabo wo muri Polonye ufite imyaka 45 yagiye kwivuza amenyo ku wahoze ari umugore, Anna w’imyaka 33, we maze kubera inzika yari amufitiye ko yamwanze amukura amenyo yose yari afite mu kanwa.
Minani Jean w’imyaka 36 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Gasharu mu kagali ka Katarara mu murenge wa Ntyazo yakubiswe ifuni mu musaya ahita akuka amenyo ane ubwo yaragiye gukiza abantu babiri bari bashyamiranyijwe n’imiryano.
Umupadiri witwa Simos ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi akaba akuriye ikigo cyakira abana b’imfubyi cya Cyotamakara kiri mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza yatemwe mu biganza bye byombi n’abajura bamwifuzagaho ko abaha amafaranga.
Ubutabera bwa Canada, tariki 30/04/2012, bwatangiye kuburanisha urubanza rw’Umunyarwanda ukekwaho kugira urubare mu rupfu rw’abantu 2000 basenyeweho kiliziya mu gihe cya Jenoside, mu cyahoze ari Perefegitura Kibuye.
Sibomana Benjamin w’imyaka 28 bakunze kwita Byuma wari utuye mu kagari ka Kiyanzi mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe yakubiswe n’uwitwa Musafiri afatanije na murumuna we batuye mu kagari ka Kagasa mu ijoro rishyira tariki 30/04/2012 yitaba Imana.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi umunsi mwiza w’umurimo kuri uyu wa kabiri tariki 01/05/2012.
Mu rwego rwo kurondereza ubutaka, abaturage bafite ubutaka mu mujyi cyangwa ahandi hose mu gihugu bazajya bagurirwa bazajya bafashwa kugira inzu muri ibyo bibanza; nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’Imiturire.
Igice cy’umuhanda wo ku Itaba mu mujyi wa Butare gikeneye miliyari 3.5 kugira ngo nacyo gitunganywe. Igice cy’ahagana ku muhanda munini wa kaburimbo wo mu mujyi wa Butare rwagati cyarangije gusaswamo amabuye ubu nta cyondo kikiharangwa.
Nyuma y’aho ubuyobozi bushyiriye ingufu mu kuvuza abarwayi bo mu mutwe batari bake bagaragaraga mu mujyi wa Kibungo ubu noneho abantu barashima isura uyu mujyi usigaye ufite.
Kagorora Simoni utuye mu kagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe afungiye kuri polisi mu murenge wa Nyamugari, kuva tariki 30/04/2012, azira gukubita umwana we w’umukobwa w’imyaka 10 witwa Mukashyaka Aline akoresheje ingufuri y’igari.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Dr Richard Sezibera, arahamagarira ibihugu byose bigize uyu muryango guta muri yombi abakekwaho Jenoside bakibyihishemo kugira ngo bashyikirizwe inkiko.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo, arasaba abigisha iyobokamana gukangurira abo bayobora kugira uruhare mu kwerekana aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside batawe kugirango ishyingurwe mu cyubahiro.
Abasore n’inkumi 120 baturutse hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Ngoma bahuguwe ku bukangurambaga ku kwirinda icyorezo cya SIDA ruvuga ko hari byinshi rwungukiye muri aya mahugurwa ku buryo rwakwegera urubyiruko rukabakangurira kwirinda ngeso mbi zo kwiyandarika.
Gutoranya abacamanza bazaburanisha urubanza rw’Umunyarwanda ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, Jacques Mungwarere byatangiye uyu munsi tariki 30/04/2012 ku cyicaro cy’urukiko ruburanisha imanza z’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu mu mujyi wa Ottawa muri Canada.
Abadepite bo mu Misiri batangiye gutegura itegeko rizemerera abagabo b’Abanyamisiri kujya bakorana imibonano mpuzabitsina n’abagore babo igihe batararenza amasaha atandatu bashizemo umwuka. Iyi mibonano mpuzabitsina ngo izitwa iy’agasezero.
Uhagarariye umushinga w’Ababiligi ugamije gutera ibiti harengerwa ibidukikije mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma arasaba gukurikiranira hafi iterwa ry’ibyo biti kugira ngo intego z’uwo mushinga zizagerweho.
Umusore w’imyaka 22 y’amavuko witwa Abdel Rahmane Nayef al-Obaidi ukomoka mu gihugu cya Irak yananiwe guhitamo maze arongora abakobwa babiri umunsi umwe mu ntangiriro z’uku kwezi.
Habimfura w’imyaka 20 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Ntongwe afungiye kuri stasiyo ya Polisi ya Myamagana nyuma yo gufatanwa urumogi muri gare ya Ruhango mu ijoro rya tariki ya 28/04/2012.
Nshimiyimana w’imyaka 14 y’amavuko mwene Nzaramba Evariste na Uwimana Seraphine yitabye Imana tariki 29/04/2012 atwawe n’umugezi wa Kiryango uherereye mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango.
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Gicumbi yataye muri yombi Muvuzankiko Eugene w’imyaka 36 na Ntuyenabo Jean Marie Vianney w’imyaka 28 y’amavukobo mu murenge wa Byumba bafite litiro 40 za kanyanga bazikuye muri Uganda.
Isiganwa ry’amagare ‘Tropical Amissa Bongo’ ryari rimaze icyumeru ribere muri Gabon ryasojwe kuri icyi cyumeru tariki 29/6/2012 ryegukanywe n’umufaransa Charteau Anthony, naho ikipe y’u Rwanda itahana umwanya wa karindwi.
Myugariro w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 akaba anakinira FC Marine yo mu cyiro cya kabiri mu Bubiligi, Jean Marie Rusingizandekwe, yageze mu Rwanda kwifatanya na bagenzi be gutegura umukino wo kwishyura uzabahuza na Namibia tariki 05/05/2012 kuri Stade Amahoro.
APR FC yafashe umwanya wa mbere by’agateganyo nyuma yo gutsinda mukeba wayo Rayon Sport mu mukino wari uri ishyaka ryinshi wabareye kuri Stade Amahoro ku cyumweru tariki 29/04/2012.
Joseph Dushimimana w’imyaka 17 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Musumba, umurenge wa Nyamirama, akarere ka Kayonza afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirama kuva tariki 29/04/2012 akekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka ine ubwo ababyeyi be bari mu gukora umuganda.
Francois Rusagara, utwara moto ifite purake RB 781 T, ukorera mu karere ka Ruhango yagonze umwana arakomereka bikabije ku mugoroba wa tariki 28/04/2012 kubera umuvuduko mwinshi.
Abanyeshuli b’Abanyarwanda baba muri Pologne bafatanyije na University of Lodz, tariki 26/04/2012, bibutse ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi. Herekanywe film hanatangwa ikiganiro hagamijwe gusobanura no kumenyekanisha uko Jenoside yagenze.
Uwitonze François wo mu mudugudu wa Rubona, akagari ka Nyarusange mu murenge wa Kirimbi ho mu karere ka Nyamasheke yitabye Imana tariki 27/04/2012 nyuma yo kugwa mu mukingo ahagana mu masaha ya saa moya (19h00) z’umugoroba.
Ubuyobozi bwa Police FC buratangaza ko nta mukino busigaje gukina n’Isonga FC muri shampiyona y’uyu mwaka, kuko igihe umukino wagombaga kubera Police yakoze ibisabwa ariko Isonga yo ikanga kuza ku kibuga gukina uwo mukino.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Janja mu karere ka Gakenke, Buradiyo Theogene, yahagaritswe ku kazi by’agateganyo kuva tariki 20/04/2012 kubera amakosa atandukanye agendanye n’akazi.
Minisitiri w’urubyiruko atangaza ko urubyiruko rudakwiye gutegereza amahugurwa kugira ngo rwihangire imirimo iruteza imbere kuko amahugurwa atari kampara kugira ngo ushaka kugira icyo ageraho akigereho.
Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro, mu gikorwa cy’umuganda rusange cyabereye mu murenge wa Nyabirasi tariki 28/04/2012, yashyikirije inkunga ubuyobozi bw’akarere amafaranga ibihumbi 300 yo gufasha abantu 100 batishoboye kubona mitiweli.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yemereye Intore z’abakangurambaga b’imibereho myiza amaradiyo na telefone kugira ngo bijye bibafasha mu kazi kabo bashinzwe.
Umugore umenyerewe gukina amafilimi asekeje (Comedie) muri Hollywood n’umugabo we bari gukorera ibiruhuko mu Rwanda, aho banasuye inzu ndangamurage y’u Rwanda iherereye mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.
Abana barenga ijana bakoreweho ihohoterwa muri bo abagera kuri 20% gusa nibo ibibazo byabo byamenyekanye, nk’uko byatangajwe n’umukuru wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, nyuma y’ibikorwa cy’umuganda wabereye mu karere ka Huye.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye mu Rwanda (NPC), Diminique Bizimana n’umwungirije Elie Manirarora ubu bari muri Soudan y’Amajyepfo aho bagiye gutangiza imikino y’abamugaye muri icyo gihugu gishya ku isi.
Abagabo batatu bakora umukino wo gusiganwa ku magare, kuri uyu wa Gatandatu batangiye urugendo rwa kirometero 6.000 ruzarangirira mu Rwanda bakoresheje amagare. Batangaza ko urwo rugendo rugamije gukusanya inkunga yo kugura ibikoresho by’uburezi bwa siporo byagenewe abana b’u Rwanda.
Impunzi z’Abakongomani zigera ku 170 zimaze kugera ku butaka bw’u Rwanda, kubera umutekano muke n’imirwano hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’imitwe y’inyeshyamba.
Abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bari bahuriye mu nama idasanzwe, yaberaga i Arusha muri Tanzania, bemeranyije kugira ubufatanye no gutabarana mu gihe hari igihugu gisagaririwe n’ikindi kitari muri uwo muryango.