MINAGRI irakangurira abahinzi guhuza ubutaka no kwibumbira mu makoperative

Abaturage barakangurirwa guhuza ubutaka no kwibumbira mu makoperative kuko aribwo gahunda zibafasha kwiteza imbere, gusa benshi baracyari ba nyamwigendaho kubera gutinya ko ubutaka bwabo bushobora kwibwa.

Nubwo Leta yashizeho gahunda yo kwandikisha ubutaka, abenshi ntibarasobanukirwa n’akamaro kabyo . Ikibazo cy’ihuzwa ry’ubutaka cyagiye kibangamirwa n’imyumvire ya bamwe mu baturage bakeka ko guhuza ubutaka bishobora kuba intandaro yo kubura ubutaka bwabo.

Hari abanze kubwandikisha ndetse abandi banga kujya gufata ibyangombwa batinya ko bashobora kubitakaza, bakaba babura ubwo butaka bufatwa nk’umutungo ukomeye mu Rwanda, kubera ubuto bw’igihugu.

MINAGRI, Minisiteri ishinzwe kureberera abahinzi isanga nta mpamvu abaturage badakwiye guhuza ubutaka kuko iyo buhuje ibikorwa by’ingenzi bibageraho byoroshye. Ikindi nuko bigabanya imbaraga Leta yari gukoresha isanga buri muturage umwe umwe.

Asobanura akamaro k’amakoperative y’ubuhinzi kuri uyu wa 26/10/2012, Minisitiri Agnes Karibata yagize ati: “Guhuza ubutaka impamvu twabikoze ni ukugira ngo ba baturage begeranye benshi bahurira ahantu hamwe, bashobore kuba bahinga mu buryo buzatanga umusaruro ufatika.

Bashobore kuba baba mu makoperative kugira ngo ibyo twifuza kubagezaho, ari imbuto, ifumbire, kubigisha uko bahinga dushobore kubibagezaho kandi mu buryo bufatika kandi ku gihe”.

Yavuze ko kwiruka kuri buri muhinzi ufite akarima ke MINAGRI byayigora kandi bikayihenda, ariko mu gihe bibumbiye hamwe yabashakira amasoko n’umusaruro wabo ugahabwa agaciro kurusha umuntu ubikora wenyine.

Iyi gahunda yo gukangurira abaturage kwitabira amakoperative ije ishigikira iyo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICON) irimo, ndetse ikaba inaziye igihe kimwe n’igihembwe cy’ihinga A cyatangijwe uyu munsi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka