Nyabihu: Hari gushakwa umuti watuma isoko rya Bikingi ryongera kwitabirwa

Inzego zibishinzwe ziri kwig ku kibazo gituma isoko rya kijyambere rya Bikingi ryubatswe mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu, ryongera kwitabirwa kuko risa nk’aho ryafunze kubera ko ubwitabire bw’abaturage bukiri kucye.

Abaturage bihitiramo kujya kurema irindi rya Kora riherereye aho, n’ubwo abacururiza muri Bikingi hari bahawe ibibanza by’ubuntu bakanabakurirwaho imisoro, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi wungurije ushinzwe ubukungu n’iterambere muri Nyabihu, Angela Mukaminani.

Avuga ko gushyiramo ibicuruzwa bikabura abaguzi aribyo byatumye benshi bafunga imiryango, ntiritange umusaruro ryari ryitezweho ryubakwa. Iri soko ryubatse mu mudugudu wa Bikingi, ahatujwe bamwe mu baturage bimuwe muri Gishwati.

Isoko rya Bikingi ntiriri kure y’umuhanda Rubavu-Kigali, kandi ni hafi cyane ya santire ya Bigogwe, ndetse unagereranije n’aho ryubatse, umuntu yakwemeza ko ryashoboraga kuba ryakwitabirwa,ariko siko byagenze.

Iro soko kuva ryakubakwa abaricururizamo bakomeje gufunga imiryango kugeza bashizemo.
Iro soko kuva ryakubakwa abaricururizamo bakomeje gufunga imiryango kugeza bashizemo.

Mu ruzinduko yagiriye kuri iri soko muri uku kwezi, Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yasabye inzego zibishyinzwe zirimo za Minisiteri bireba nk’iy’ubucuruzi, iy’Inganda, iy’urubyiruko, n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu,kuganira ku kibazo cy’iri soko kigashakirwa igisubizo vuba.

Ku birebana n’aho iki kibazo kigeze kiganirwaho mu kugishakira umuti, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu Mukaminani Angela, avuga ko bemeranyije n’izo minisiteri ko ryahindurwa ikigo cy’urubyiruko.

Icyo kigo kikigisha urubyiruko imyuga y’ubukorikori itandukanye, ku buryo bajya banabihakorera, bityo bikahateza imbere. Kugeza ubu Minisiteri y’urubyiruko, yamaze kohereza abakozi bayo basura iri soko, aho bajyanye ibyifuzo bigendanye n’uko ryakoreshwa.

Mukaminani avuga ko ibyo Minisitiri w’intebe yasabye birimo gushyirwa mu bikorwa neza n’inzego bireba, kugira ngo iri soko rikorerwemo ibikorwa byateza imbere ku buryo burambye abaturage bose n’urubyiruko by’umwihariko.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo ba banza bagafunga isoko rya KORA riri haruguru gato
niho byari kuba byiza. birababaje kubona abaturage ba NYABIHU badashaka kwitabira iterambere. twebwe hano RURENGE ntasoko tugira muzadusure.

papy yanditse ku itariki ya: 31-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka