Kiyovu Sport yatsinze Mukura ikomeza kuza ku isonga

Kiyovu Sport yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo, nyuma yo gutsinda Mukura VS igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru tariki 28/10/2012.

Djabiri Mutarambirwa ni we wahinduye umukino ku munota wa 80 ubwo yatsindaga igitego kimwe rukumbi, cyagaragaye muri uwo mukino waranzwe n’amahirwe menshi imbere y’izamu ku makipe yombi ariko gutsinda bikanga.

Igitego cya Mutarambirwa cyaje nyuma y’aho Mukura yari imaze gutakaza amahirwe yo gutsinda, ubwo Sebanani Emmanuel yabonaga penaliti akayitera mu maboko y’umunyezamu wa Kiyovu Sport Bate Shamiru.

Umukino wahuje Police FC n’Isonga Fc kuri Stade Amahoro, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1. Ku munota wa kabiri w’umukino Mico Justin, rutahizamu w’ Isonga FC niwe wafunguye amazamu, Peter Kagabo wa Police FC aza Kucyishyura mu gice cya kabiri.

Kuri Stade Umuganda i Rubavu, Etincelles na Marine zanganyije ubusa ku busa, AS Kigali inganya na Musanze FC ubusa ku busa, naho I Rusizi Espoir FC ihatsindira Amagaju igitego 1-0.

Kiyovu Sport irayoboye n’amanota 18, ikurikiwe na AS Kigali ifite amanota 13, naho APR FC ifite umukino itarakina ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 12.

Ku mwanya wa kane hari Police FC n’amanota 12, inganya amanota na Musanze FC iri ku mwanya wa Gatanu. Marine FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota ane, mu gihe mukeba wayo Etincelles iri ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota abiri gusa.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka